Pitchou yasubiye muri APR FC – AMAFOTO

Ikipe y’Ingabo yemeje ko yongeye gusinyisha umukinnyi w’Umurundi wari uherutse gutandukana na yo, Nshimirimana Ismail Pitchou uteri ufite akazi.

Ibi byabaye ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu ubwo urubuga [Website], rwemezaga ko Pitchou yongeye gusinyira iyi kipe yari aharutse gutandukana na yo. Ingano y’amasezerano uyu murundi yasinye, nta bwo yigeze agaragazwa.

Pitchou yari aharutse gutandukana na APR FC biciye mu busabe bwe. Ubwo yaherukaga kwambara uyu mwambaro, yakinishijwe imyanya irenze umwe. Mu yo yakinishwagaho, harimo uruhande rw’ibumoso mu gice cy’inyuma.

Ahasanze abandi bakinnyi bo hagati nka Richmond Lamptey, Taddeo Lwanga, Ruboneka Bosco, Mugiraneza Frodouard, Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan na Dauda Yussif.

 

Pitchou yasubiye muri APR FC yahozemo
Yari afite akanyamuneza
Nta bwo hatangajwe ingano y’amasezerano yasinye
Ati mwabonye ko ngarutse gukorera akazi i Shyorongi?

UMUSEKE.RW