U Rwanda rugiye kwitabira Irushanwa ryo Koga ku Isi

Biciye mu bakinnyi batatu, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, ryatangaje ko abakinnyi batatu ari bo bazahagararira Igihugu mu marushanwa yo Koga ku Isi [World Aquatics Swimming Championship] azabera muri Hongrie muri uku kwezi.

Guhera tariki ya 10 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2024, i Budapest muri Hongrie, hazaba hari kubera irushanwa ry’Isi mu mukino wo Koga [World Aquatics Swimming Championship 25m]. U Rwanda ruri mu bihugu bizaba bihagarariwe muri iri rushanwa. Rizakinirwa muri Pisine ya Duna Arena isanzwe mpuzamahanga izwiho kwakira amarushanwa yo Koga akomeye ku Isi. Hazakoreshwa Pisine ngufi ya metero 25.

Abanyarwanda batatu, ni bo bazahagararira u Rwanda. Aba barimo Niyibizi Cédric uzakina mu byiciro bya metero 50 muri freestyle na metero 100 muri iyi nyogo n’ubundi mu cyiciro cy’abagabo. Hari kandi Mugabo Aragsan uzakina mu cyiciro cy’abagore muri metero 50 muri freestyle na metero 50 muri backstroke.

Irushanwa ry’Isi rya World Aquatics Swimming Championships (25m) rizabera i Budapest, Hungary, kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2024. Iri rushanwa rizabera muri Duna Arena, ikaba ari Pisine mpuzamahanga izwiho kwakira amarushanwa akomeye y’umukino wo koga, aho bazakoresha pisine ngufi ya metero 25. U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi batatu b’abahanga bazahaguruka mu Rwanda ku itariki ya 8 Ukuboza 2024 berekeza muri Budapest.

Undi wiyongera kuri aba babiri, ni Irankunda Is’haq uzakina mu cyiciro cy’abagabo muri metero 200 muri freestyle na metero 50 muri backstroke. Aba bakinnyi bazajyana na Rukundo Patrick nk’umutoza wa bo na Kamanzi Jean d’Amour nk’uzaba ashinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe [Team manager].

Biteganyijwe ko aba bakinnyi bazahaguruka mu Rwanda tariki ya 8 Ukuboza 2024.

Uretse aya marushanwa azabera muri Hongrie, hateganyijwe no kuzaba Inama zitandukanye zizahuza abayobozi batandukanye b’amashyirahamwe y’Umukino wo Koga ku Isi. Muri izi nama, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Munyana Cynthia uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda [RSF].

 

Irankunda Is’haq azakina mu nyogo ebyiri
Mugabo Aragsan azakina mu cyiciro cy’abakobwa
Niyibizi Cédric azakina mu nyogo imwe ariko ku ntera zitandukanye 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -