Abakunzi ba Volleyball bashyizwe igorora mu irushanwa ry’Intwari

Nyuma yo kuryoherwa na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mukino wa Volleyball, ubu abakunzi b’uyu mukino bagiye kwihera amaso amakipe bihebeye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari cy’uyu mwaka.

Nyuma y’uko hakomeje kuba imikino itandukanye mu irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari mu ntangiriro za Gashyantare, no mu mukino wa Volleyball bagiye kwipima imitsi muri iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16.

Biciye mu Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, FRVB ndetse n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, (CHENO), hateguwe irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka Intwari z’Igihugu.

Amakipe y’abagore azitabira iri rushanwa, ni Police WVC, Ruhango WVC, APR WVC, RRA WVC, RP-Huye WVC, Wisdom WVC na Kepler WVC. Mu bagabo ni APR VC, Police VC, Kigali VC, REG VC, Kepler VC, Gisagara VC, East African University VC na RP-Ngoma VC.

Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora mu bagabo, izakinwa ku wa 31 Mutarama, iy’abagore yo izakinwa ku wa 1 Gashyantare mu gihe iya ½ n’iya nyuma biteganyijwe ko izakinwa ku cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025.

Abakunzi ba Volleyball bagiye kuryoherwa n’irushanwa ry’Intwari
Ruzaba rwambikanye
Abakobwa bazaba bahanganye muri iri rushanwa
Abakunzi ba Volleyball y’abagore, na bo bashonje bahishiwe

UMUSEKE.RW