APR FC yemeje ko yaguze Abanya-Uganda babiri

Nyuma y’amakuru yari ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose, cyera kabaye Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwemeje ko bwaguze abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu Uganda.

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo hakomeje kuvugwa amakuru yavugaga ko APR FC yamaze kugura abakinnyi babiri bakomoka muri Uganda ndetse bakinira ikipe y’Igihugu, Uganda Cranes.

Kuwa Gatatu tariki ya 8 Mutarama 2024, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwerekanye aba bakinnyi babiri basinye amasezerano azageza mu 2027. Aba barimo Denis Omedi wakiniraga Kitara FC na Hakim Kiwanuka wakiniraga SC Villa. Aba bombi bakina baca ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi.

Aba baje biyongera ku bandi banyamahanga iyi kipe yaguze ubwo yiteguraga umwaka w’imikino 2024-25, barimo Mamadou Sy, Lamine Mamadou Bah, Dauda Yussif, Chidièbere, Richmond Lamptey, Aliou Souané, Nshimirimana Ismail Pichou n’abandi.

Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 mu mikino 14 imaze gukina. Irarushwa atanu na Rayon Sports ya mbere.

Denis Omedi ubwo yari amaze gusinya amasezerano
Hakim Kiwanuka nawe yemejwe nk’umukinnyi mushya wa APR FC
Buri umwe yamwenyuraga
Bishimiye gusinyira ikipe y’Ingabo

UMUSEKE.RW