Gutandukana na Mashami biratanga ituze ryabuze mu myaka ishize?

N’ubwo ari imwe mu nzira yo gushaka ibisubizo ku musaruro nkene ifite bitewe n’ibyo yashoye ku isoko, ariko guhitamo gutandukana na Mashami Vincent wari umutoza mukuru, si byo bikemura ikibazo gikomeye kiri muri iyi kipe.

Nk’uko byagenze mu yindi myaka yashize, ubuyobozi bw’ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wa yo, Mashami Vincent. Ni umutoza wayisigiye ibikombe bitatu birimo icy’Amahoro, icy’Intwali ndetse n’icya Super Coupe.

Iyo umusaruro wabaye mubi ku Isi hose, umutoza ni we wa mbere uba igitambo. No mu Rwanda ibi si bishya ariko iyo bigeze muri Police FC, biba bitandukanye n’uko ahandi bikorwa.

Kimwe mu bisubizo bishobora gushakwa iyo hatari kuboneka umusaruro mwiza wifuzwa muri iyi kipe, ni ugutandukana n’uwari umutoza mukuru, Mashami Vincent, cyane ko ubuyobozi bwashoye byinshi ku isoko ry’abakinnyi guhera mu mwaka ushize w’imikino 2023-2024.

Gusa ijisho ry’umunyamakuru wa UMUSEKE, rihamamya ko gusezerera umutoza atari cyo gisubizo kirambye mu gushaka umusaruro mwiza wifuzwa muri iyi kipe ya Kacyiru.

Kimwe mu bibazo bikomeye biri muri iyi kipe, ni uburyo iyobowemo. Kuva yashingwa kugeza uyu munsi, yakunze kuyoborwa n’abayobozi badafite ubumenyi buhagije kuri ruhago ariko bamwe muri bo bakaba barihebeye uyu mukino.

Abasesengura ruhago ku Isi, bahamya ko gukunda umupira w’amaguru bitandukanye no kuwumenya kuko kuwumenya bisaba gufata amasomo ya wo atandukanye.

Bimwe mu bibazo bikomeye Police FC ifite ndetse mu gihe bitakemurwa, umusaruro uzakomeza kuba ingume, harimo uko yinjiza abakinnyi ndetse n’uburyo hajyaho abayiyobora.

Uko yinjiza abakinnyi!

- Advertisement -

Mu myaka imaze ikina mu cyiciro cya mbere, iyi kipe kenshi yinjiza abakinnyi bitagizwemo uruhare n’abatoza ahubwo bakagurwa n’abayobozi. Ibi bituma iyo abatoza batangiye akazi bagakinisha abo babona batanga umusaruro, bizana umwuka mubi hagati ya bo n’abakoresha ba bo bitewe no kudakoreshwa n’abaguzwe n’ubuyobozi.

Ariko kandi hakaba na bamwe mu batoza baba bifitite abakinnyi bagendana, ku buryo babashakira umwanya wo gukina kabone n’iyo baba batawukwiye ariko bakungukira ku kuba baraguzwe n’abatoza.

Mu gihe kwinjiza abakinnyi bitumvikanyweho n’izi mpande ebyiri biba bireba ngo zuzuzanye, iteka umusaruro ntushobora kuzaba mwiza muri Police FC kuko no mu myaka yashize abatoza bagiye basezererwa ariko mu by’ukuri atari bo bonyine kibazo.

Imikorere y’ikipe irimo ikibazo!

Ababa hafi ya Police FC, bavuga ko mu mikorere ya buri munsi, harimo ikibazo ahanini giterwa n’urwikekwe no kwishishanya. Amakuru avuga ko usanga hari abakinnyi baba bameze nk’abashinzwe gushyira amakuru abakoresha ba bo cyangwa hakaba abandi bakurikira imyitozo y’ikipe baba bashinzwe ako kazi.

Ibi ubwabyo, bihita bizana umwuka mubi mu gihe abatoza n’abakinnyi bamenye ko bakora akazi bashyizweho ingenza icunga buri kamwe bakora mu kazi ka bo ka buri munsi. Ikirenze kuri ibi kandi, urwambariro ruhita rwangirika.

Nta gitsure ku bakozi!

Kimwe mu bindi byakomeje kuvugwa muri iyi kipe, ni uguha byose abakozi ariko abakoresha bakamera nk’abaterera iyo ntibagire igitsure bashyira ku bakozi. Kudashyira igitsure ku bakozi kandi ubaha byose, biri mu bituma umusaruro mwiza uba wifuzwa, ukomeza kubura muri iyi kipe.

Ibi byose biri mu bigaragaza ko gutandukana n’umutoza byonyine, bitatuma Police FC ibona umusaruro mwiza ihora yifuza. Kimwe mu biyiraje inshinga, ni ukwegukana igikombe cya shampiyona ihora yumva mu matangazo.

Mashami yasize iri ku mwanya wa kane n’amanota 23 mu mikino 15 ibanza ya shampiyona. Muri 2023-24, uyu mutoza yasoje igice kibanza cya shampiyona ari ku mwanya wa kabiri arushwa amanota abiri na APR FC yari iyoboye. Shampiyona yayisoje, ikipe iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 39 irushwa 29 na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona.

Muri uyu mwaka w’imikino, yasoje imikino y’igice kibanza cya shampiyona, itsinze imikino itandatu, itsinzwe ine inanganya itanu.

Mashami Vincent ntakiri umutoza wa Police FC
Umusaruro ukomeje kuba nkene muri Police FC

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Nkunzurwanda

    Murakoze kutugezaho ibisobanuro by’umutoza wirukanwe kubera umusaruro agaragaza kdi yarahawe Ibyo yasabye!!
    Uko njye mbibona uwatugejejeho iyi nkuru yahengamiye kuruhande rwumutoza kdi équipe n ubuyobozi ntako baba batagize ndavuga kubahemba neza nokugura abakinnyi beza,twemereko abatoza bacu Hari ubwo bibarenga gukoresha abakinnyi beza ABA afite.