Haruna Niyonzima yatangiye imyitozo muri AS Kigali

Nyuma yo gusesa amasezerano na Rayon Sports ayishinja kugira ibyo itubashye mu masezerano bagiranye, Haruna Niyonzima uri mu nzira zo gusinya amasezerano muri AS Kigali, yatangiye gukorana na yo imyitozo kuri uyu wa mbere.

Mu kwezi k’Ukuboza 2024, ni bwo havuzwe amakuru agarura Haruna Niyonzima muri AS Kigali ku nshuro ya gatatu. Uyu mukinnyi ukina hagati ashyira imipira ba rutahizamu, yatangiye imyitozo muri iyi kipe kuri uyu wa mbere.

Uyu mukinnyi ayigarutsemo nyuma yo kuyikinira mu 2019 na 2022. Haruna yagarutse mu Rwanda, avuye muri  Al Ta’awon yo muri Libya. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Fundi ashobora gukinira AS Kigali guhera muri iyi mikino yo kwishyura.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe mu Rwanda, nyuma yo guca mu makipe arimo Etincelles FC y’iwabo i Rubavu, Rayon Sports yakiniye inshuro ebyiri, APR FC, Yanga Africans, Simb SC n’izindi. Yabaye kandi kapiteni mu ikipe y’Igihugu, Amavubi imyaka myinshi.

Haruna Niyonzima yatangiye imyitozo muri AS Kigali
Yatangiye akazi kuri uyu wa mbere
Ahasanze abakinnyi bandi barimo Emmanuel Okwi (23)

UMUSEKE.RW