Imikino y’Abakozi: Imikino isoza shampiyona yajyanywe mu Ntara

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], bwahisemo ko imikino isoza shampiyona y’umwaka w’imikino 2024-25, izabera hanze ya Kigali mu rwego rwo kuyegereza  ibigo by’abakozi bidakorera mu Mujyi wa Kigali.

Uko iminsi ishira, ni uko shampiyona y’Abakozi mu Rwanda, igenda izamura urwego n’igikundiro. Ni imikino yatumye benshi babona akazi bitewe n’impano bamwe mu bakozi baba bifitemo zo gukina imikino itandukanye. Imikino ikinwa muri iyi shampiyona, harimo umupira w’amaguru, Basketball mu bagabo n’abagore na Volleyball mu byiciro byombi.

Mu rwego rwo kurushaho gukundisha no kwegereza iyi mikino abakozi, isoza uyu mwaka w’imikino 2024-25, yashyizwe mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye. Biteganyijwe ko izaba tariki ya 25 Mutarama uyu mwaka.

Ubusanzwe, muri shampiyona y’abakozi mu Rwanda, bakina biciye mu matsinda akorwa hakurikijwe ingano y’abakozi buri Kigo gifite. Ibifite abakozi biri munsi y’100, bishyirwa mu cyiciro cya B [Catégorie B] mu gihe ibifite abakozi bari hejuru y’100, bishyirwa mu cyiciro cya A [Catégorie A].

Imikino isoza shampiyona y’Abakozi ya 2024-25, yajyanywe mu Karere ka Huye
Shampiyona ya ARPST, isifurwa n’ababigize umwuga
Ikipe ya Volleyball ya Minisiteri ya Siporo, mu bayikinamo harimo na Minisitiri, Nelly Mukazayire
Bamwe mu bayobozi ba Minubumwe, baza gushyigikira ikipe ya bo

UMUSEKE.RW