Nyuma yo kuva muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Misiri, Nsanzimfura Keddy wifuzwaga na Kiyovu Sports, agiye gusinyira AS Kigali.
Tariki ya 23 Nzeri 2023 ni bwo uyu musore yemeje ko yasinyiye ikipe ya Al-Qanah FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Misiri, nyuma yo kuva muri Marines FC aho yari intizanyo ya APR FC yaherukaga kumukuriraho ibihano yari yaramufatiye.
Keddy w’imyaka 22, muri Kamena 2024 ni bwo yatangaje ko yatandukanye na Al-Qanah FC kubera kutabona umwanya uhagije wo gukina.
Yahise agaruka mu Rwanda ndetse yerekanwa nk’umukinnyi Kiyovu Sports yagombaga kwifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-25 ariko ntibyakunda kubera ibihano Urucaca rwafatiwe na FIFA.
Nsanzimfura waganiriye na AS Kigali, yatangiye kuyikoramo imyitozo ndetse amakuru yizewe UMUSEKE ufite, ni uko azayisinyira amasezerano.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga ajyana imipira imbere, yazamukiye mu bato ba Kiyovu Sports, akinira ikipe nkuru ya yo, ahava ajya muri APR FC, aca muri Marines FC yavuyemo ajya mu Cyiciro cya Kabiri mu Misiri.
UMUSEKE.RW