Bethany Hotel ifite agaseke gapfundiye ku bizihiza Saint Valentin

Hotel Bethany iherereye neza ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, i Karongi yateguye ibirori bigamije gushimisha abizihiza umunsi w’abakunda uzwi nka Saint Valentin tariki 14 Gashyantare, 2025.

Ku biciro byo hasi, abakundana baryoherwa no kurara muri iriya hoteli bishimira ibyiza by’urukundo.

Ntwali Janvier, Umuyobozi wa Bethany Hotel avuga ko ku munsi wa Saint Valentin uba tariki 14/02 ukaba ari umunsi w’abakundana, hoteli yifuje gutumira imiryango, abakundana bashaka kubana, n’abandi bakundana muri rusange kugira ngo bishimane muri uwo munsi.

Hoteli Bethany yatenyije ko abifuza kurara ahantu heza cyane, mu cyumba kirimo decoration ijyanye n’umunsi w’abakundana, ukaba wafashe ifunguro rya nimugoroba  (Dinner), mu cyumba harimo icupa ry’umuvinyo (Wine), kandi mbere yo kuryama bakagusurutsa bikozwe na Live band, bwacya ugatembera ikiyaga cya Kivu mu bwato bwiza, ibyo byose biri ku rwego rwa (Platinum) uzishyura Frw 165,000.

Hari kandi na Gold na yo izaba irimo ziriya serivise ariko bitandukanire n’ibya mbere ku bwiza bw’ibyumba, iyo serivise yo izishyurwa Frw 140,000 naho ikiciro kindi kitwa Silver umuntu azishyura Frw 100,000.

Abantu batazakenera kurara kuri Hotel ariko bakishimana n’abandi mu birori bya Saint Valentin kwinjira bizaba ari ubuntu gusa bateguriwe ifunguro ridasanzwe (special dinner) rigura Frw 25,000 ariko ubishaka akaba yanatumiza commande yindi ashaka muri hoteli.

Umwihariko wa mbere, Abakobwa bazitabira ibi birori bazahabwa free cocktail, kandi banahabwe impano bazaba bateguriwe.

Kuri uriya munsi w’abakundana tariki 14/02 abazawitabira barasabwa kuzaba bambaye ibara ry’umutuku n’umukara.

- Advertisement -

Agashya kandi ni ni uko Bethany Hotel izaha igihembo abakundana (couple) izaseruka mu mwambaro mwiza kurusha abandi.

Ku munsi ukurikiyeho tariki 15/02/2025 ku bantu bazaba baraye muri hoteli, n’abatazarara ariko baje muri biriya birori, bazatemberezwa mu kiyaga cya Kivu birebera ibyiza nyaburanga, ndetse bajye gutembera ku kirwa cya Napoleon.

Abantu bose bazaba bambaye imyeru gusa.

Ntwali Janvier, Umuyobozi wa Bethany Hotel agira ati “Iki gikorwa twagiteguye kugira ngo tubashe guhuza abakundana kuri uriya munsi w’abakundana wa Saint Valentin.”

Ku bakeneye ibindi bisobanuro, hamagara tel: 0784 957 945 Reception cyangwa 0788306517 Ntwali Janvier.

UMUSEKE.RW