Volleyball: Police WVC yasubiriye APR WVC iyitwara igikombe cy’Intwari

Nyuma yo kuyitsinda APR WVC amaseti 3-2 mu mukino w’ishyiraniro, Police WVC, yegukanye igikombe cy’Intwari cya 2025 cy’abagore.

Imikino isoza irushanwa ry’Intwari mu mukino wa Volleyball, yasojwe kuri iki cyumweru. Yabanjirijwe n’imikino ya ½ mu byiciro byombi. Umwe mu mikino yari ihanzwe, ni ukongera ikipe y’ingabo n’iy’Abashinzwe Umutekano w’Igihugu, zicakirana mu cyiciro cy’abagore.

Abakunzi b’umukino wa Volleyball, bari benshi muri petit stade baje kwihera ijisho, cyane ko ari umukino wongeye kugarura izina wahoranye mu myaka yo ha mbere.

Kimwe mu byakomezaga uyu mukino, ni uko APR WVC yaherukaga gutsindwa na Police WVC mu mikino ya shampiyona. Ibi byasobanuraga uraza kuba ari umukino wo guhangwa ijsiho ku bakunzi b’amakipe yombi cyangwa abandi bakunzi ba Siporo.

Ikipe y’Ingabo ni yo itsinda iseti ya mbere ku manota 25-16. Iya kabiri yahise yegukanywa n’Abashinzwe Umutekano ku manota 25-19. Ku iseti ya gatatu, APR WVC itozwa na Peter Kamas, yagarukanye imbaraga nyinshi kuko yahise iyitsinda ku manota 25-23.

Umutoza Christian utoza Police WVC, yahise aganiriza abakobwa be abasaba gukosora gutakaza imipira ya bo, ndetse kandi abasaba ko bakwihangana bakabasha kugarura imipira yakoze amanota. Nta bwo batinze gusubiza kuko bahise begukana iseti ya kane ku manota 26-24.

Nyuma yo kunganya amaseti 2-2, hagombaga kwitabazwa iseti kamarampaka, maze Police iyitsinda amanota 15-10. Byasobanuraga ko igikombe gitashye ku Kacyiru. Uretse kuyitwara igikombe cy’Intwari 2025, abashinzwe umutekano banaherukaga gutsinda ikipe y’Ingabo muri shampiyona.

Police WFC yafashijwe n’abeza ba yo
Ibiro byavuzaga ubuhuha
Igisobanuro cy’ibyishimo
Bati turagitwaye
Ati wawouuuu!
Vava ntacyo yimye APR WVC ariko ntiwari umunsi wa bo

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    Good