Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we, Lydie, Bertrand Iradukunda, agiye kurushinga.
Uyu musore wahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga agahitamo umwuga wo kogosha akorera muri Canada, yamaze gufata icyemezo cyo kurushingana n’uwo yihebeye.
Amakuru ava mu nshuti za hafi za Bertrand, avuga ko we na Lydie basezeranye mu mategeko tariki ya 28 Gashyantare 2025.
Amakuru avuga ko aba bombi bazakorera ubukwe mu Rwanda. Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko, wabereye mu Mujyi wa Québec, cyane ko ari ho Iradukunda asanzwe atuye.
Mbere y’uko ava mu Rwanda, uyu musore yakiniye amakipe arimo Isonga FC, APR FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports. Yakiniye kandi ikipe y’Igihugu, Amavubi.
UMUSEKE.RW