Mukangaruye Claudine ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yubakiwe inzu nziza nyuma yuko iyo yabagamo yari ishaje yenda kumugwaho, banamwubakira ikiraro cy’inka harimo inyana izajya imukamirwa amata.
Iki gikorwa cy’indashyikirwa bagikoze kuwa 08 Werurwe 2025, ubwo bizihizaga umunsi ngarukamwaka wahariwe abagore.
Ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi ukaba wizihijwe mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Nyambare.
Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka ikaba igira iti “Umugore ni uw’agaciro”.
Mukangaruye Claudine ufite ubumuga bwo kutumva yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yuko yari ahawe inka nziza dore ko iyo yari afite mbere abajura bamucunze n’injoro bakayizitura bakayiba.
Uyu mubyeyi wagabiwe inka ari mu kigero cy’ imyaka 43 abana munzu n’ umukobwa we wiga mu mashuri yisumbuye
Mu mbamutima ze ( Yasemuriwe n’umukobwa we) yishimiye ubufasha bamugeneye.
Ati “ Ndashima Imana ,nzamuye amashimwe, ndashima n’ Umukuru w’igihugu utuma abagore bagira uruhare mu iterambere ryacu. Nahoze mfite inka ariko baraje bayiba n’ ijoro kubera ko bazi ko mfite ubumuga bwo kutumva, ariko mwanyubakiye inzu nziza kandi iyo nabagamo yari ishaje cyane ku buryo nibazaga aho nzakura ubushobozi, ariko Imana ibahe umugisha “.
Ibikorwa cyo gutaha inzu yubakiwe Mukangaruye cyanakurikiwe no kumuha ibikenerwa byose byo mu nzu harimo intebe, ameza, Ibyo kuryamaho , ibyo kurya bizamufasha muri aya mezi, ndetse ahabwa Ibitenge n’ ibikoresho by’ishuri bizafasha umwana kwiga nta kibazo afite.
- Advertisement -
Hon Depite Uwamariya Odette wifatanije n’ abanya Gicumbi kwizihiza umunsi w’abagore yabibukije ko bagomba guhorana ibikorwa byaba Mutimawurugo kandi bagakora bakiteza imbere.
Ati “Turashima ko umugore w’ ubu atagikora ubuhinzi bw’ amaramuko gusa ahubwo musigaye musagurira amasoko, turashima ko hano Gicumbi mwarwanije imirire mibi n’ igwingira mukava hejuru ya 42% mukagera kuri 19,2%.
Akomeza agira ati “ Ni intambwe ishimishije mwagezeho kandi mwakomeza kumanuka, gusa hari igikenewe gukosoka kuko haracyagaragara amakimbirane, gutandukanya kw’abashyingiranwe, abana bata amashuri kandi twarayiyubakiye, mukomeze mugaruke mu nshingano turusheho kubaka imiryango ikomeye kandi itekanye”.
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore baranzwe no gushima ubuyobozi bw’ igihugu bubashyigikira, bakabasha kwegera ibigo by’imari, kwigishwa imyuga itandukanye bikaba ari bimwe mu bituma babona igishoro bakiteza imbere n’imiryango yabo.
NGIRABATWARE EVENCE
UMUSEKE.RW/GICUMBI