Abagore n’abagabo bo mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko abo mu Murenge wa Musebeya basabwe kumva ko inshingano zo kurera abana zitahariwe ab’igitsina runaka.
Babisabwe ku wa 8 Werurwe 2025, ubwo bari mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Ni umunsi wizihijwe mu Rwanda, ku nshuro ya 50, uyu mwaka ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti”Umugore ni uw’agaciro”.
Aha muri Musebeya, abitabiriye uwo muhango babanje gusura ibikorwa bitandukanye by’abagore bo muri uyu Murenge.
Mukamusoni Judith, yavuze ko mbere yari umugore ukennye ku buryo yajyaga mu isoko ari uko umugabo amuhaye amafaranga.
Uyu umugore avuga ko kuri yifashishe ku buryo asigaye yoroye inka, ingurube ndetse afite n’igare rimufasha gutwara umusaruro.
Yagize ati ” Ubu ndi umugore witeje imbere ku buryo naguze ingurube impa ibihumbi ijana na mirongo itandatu, mfite inka ndetse n’igare rimfasha kugeza umusaruro ku isoko”.
Niyonagira Charlotte yagaragaje ko ubu ari umugore witeje imbere binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi ku buryo ubu abasha kwishyurira abana ishuri.
Ati “Ndi umugore uhinga nkeza abana bakiga, sindwaza bwaki ndetse ubu ndi mugore ugeze ku iterambere nkaba n’umuyobozi.”
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddee yasabye abagore n’abagabo gukomeza gufatanya mu kwita ku burere bw’abana, babatoza umuco mwiza n’indangagaciro zikwiye no gukunda igihugu ndetse no kugikorera batizigamye.
Ati “Turasaba abagabo gukomeza kwirinda ihohotera iryo ari ryo ryose ahubwo bagashishikazwa no kumvikana n’abagore babo bakajyana mu ngamba z’iterambere no kurera neza abana babyaye.”
Akomeza agira ati “Turakomeza gusaba abagore gukomeza gufatanya n’abagabo mu kwita ku burere bw’abana, babatoza umuco mwiza n’indangagaciro zikwiye, gukunda igihugu no kugikorera batizigamye, bakazavamo abanyarwanda bazageza igihugu mu cyerekezo 2050 ndetse no hirya yacyo.”
Yabasabye kudasubira inyuma mu rugendo rw’iterambere.
Aha muri Musebeya, hari imiryango yahawe inka ngo zibafahse mu rugendo rw’iterambere, hahembwe kandi abahize abandi mu gashya ka ‘Mbikore Nanjye Biroroshye’ aho buri muturage yizigamira igiceri cy’ijana bikamufasha kwitangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE I NYAMAGABE