Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko umugore ari ingenzi mu iterambere

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagaragaje ko umugore ari ingenzi mu iterambere ry’urugo n’iry’igihugu, asaba abagize umuryango gukorera hamwe kugira ngo bigerweho.

Yabitangaje kuwa 8 Werurwe 2025, mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega, Umudugudu wa Rutsiro, ahabereye ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972, ugamije kugaragaza ibyagezweho mu iterambere ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, uburenganzira no kubaka ubushobozi bw’abagore.

Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 50, ku Nsanganyamatsiko igira iti “Umugore ni uw’agaciro.”

Aha muri Ngororero Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwahaye agaciro abagore kugira ngo na bo bagire uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwashyizeho politiki y’uburinganire, umugore agahabwa umwanya akwiye mu iterambere Nyarwanda.

Akomeza ati “ Ibi byatumye agira uruhare mu iterambere rye ubwe, iry’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange, kandi na we hakaba hari uburenganzira yagize mbere atagiraga.”

Yavuze ko kuba Leta y’u Rwanda yashyizeho ihame ry’uburinganire mu nzego zifata ibyemezo, abagore bakaba bagomba kugira byibura 30%, byabaye  imbarutso yo gutuma abagore n’abakobwa bagaragaza ubushobozi basanzwe bifitemo.

Guverineri Ntibitura kandi yaboneyeho gushimira abagore bakoresheje neza amahirwe bahawe, bityo bakaba bakataje mu nzira igana ku iterambere rirambye.

- Advertisement -

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yagaragaje ko umugore ari ingenzi mu iterambere ry’urugo n’iry’igihugu, asaba abagize umuryango gukorera hamwe kugira ngo bigerweho.

Ati “Umugore ni uw’agaciro, ni umutima w’urugo, ni umutima w’igihugu, ndetse mu Kinyarwanda tugira imigani ibivuga neza ko ‘Ukurusha umugore aba akurusha urugo”

Akomeza agira ati “Bagabo basaza bacu nimufashe abagore banyu kugira ngo uyu munsi mube mufite urugo rwiza. Ubufatanye mubwimakaze mu bikorwa bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu, haba mu bukungu, mu mibereho myiza ndetse n’imiyoborere.”

Kazarwa yavuze ko nubwo hari byinshi byo kwishimira mu byagezweho,  urugendo rukiri rurerure.

Ati “Turacyabona imbogamizi zikibangamiye iterambere ry’imiryango, nko kuba twese tutaragera ku kigero gishimishije cy’imyumvire ku ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, kuba hakiri umubare munini w’abagore badafite akazi bahemberwa, kuba hakiri umubare muto w’abagore bashobora kwihangira imirimo ibyara inyungu, kuba abagore bataritinyuka mu gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo babe babona amafaranga ashobora kubakura mu bukene n’imiryango.”

Yakomeje agira ati “Miryango iri hano, nimureke turwane ko abana bacu bagume mu mashuri bige, kubera ko mu myaka iri imbere, utazaba yarize azajya aba afite ikibazo gikomeye cyane. Nimudufashe rero, mufashe Igihugu cyacu kandi namwe mwifasha, kugira ngo abana ntibajye bata amashuri.”

Yasezeranyije abitabiriye ibi birori ko Inteko Ishinga Amategeko igiye gufatanya n’izindi nzego gushakira hamwe umuti urahambye w’imbogamizi  zikigaragara mu miryango.

Abagore bavuze imbamutima zabo

Abategarugori bo mu Karere ka Ngororero baganiriye na UMUSEKE, bavuga ko bakataje mu bikorwa by’iterambere bitewe n’uko bahawe agaciro.

Ntirenganya Germaine wo mu Murenge wa Ngororero wiyeguriye umurimo wo korora amafi mu byuzi yavuze ko ubu, umugore wo muri aka Karere abayeho neza.

Yagize ati “Kuri ubu umugore w’inaha abayeho neza cyane. Mbere umugore nta bwisanzure yabaga afite. Yabanaga n’umugabo, umugabo akumva ko umutungo ari uwe wenyine.”

Yakomeje agira ati “Ubusanzwe ndi umuhinzi n’umworozi. Twaricaye n’umugabo wanjye dukora igenamigambi, mubwira ko ngiye kujya muri koperative yorora amafi, kugira ngo tujye duhuriza hamwe. Muri koperative mvanayo mituweli, navanyeyo n’ingurube. Urumva rero ko hari byinshi byahindutse.”

Ineza Teta Honorine umunyeshuri wiga Amashanyarazi mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye yavuze ko umwana w’umukobwa ubu ntacyo atakora mu gihe agifitiye ubuhsobozi.

Ati “ Niga amashanyarazi, nzanabikora bintunge. Abakobwa bagenzi bange ntibakwiye kwitinya turashoboye.”

Mu Rwanda, abagore n’abakobwa bashyizwe mu nzego zifata ibyemezo, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya nibura 30%  by’abagore mu nzego zose zitorerwa.

Mu Nteko Ishinga amategeko ubu abagore ni  63.8%, muri Sena, 53.8%.

Kuri uyu munsi bamwe mu bagore bahawe inka, bashima ubuyobozi bubatekereza
Abagore bashimye ko bahawe ijambo

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW