Amarushanwa y’Ubusizi yateguwe n’Inteko y’Umuco

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wahariwe Ubusizi no kwimakaza umurage w’Abanyarwanda ubitsemo, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ibinyujije mu Nteko y’Umuco ku bufatanye kandi na Minisiteri y’Uburezi binyuze muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO/CNRU, yateganyije gushimira binyuze mu irushanwa abasizi n’abatahira bazaba bahize abandi.

Ku wa 21 Werurwe 2021 u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Ubusizi.

Uyu munsi uzizihizwa ku nshuro ya 21 ku rwego rw’isi. Washyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu nama rusange yo mu Gushyingo 1999.

Inteko y’Umuco ifite inshingano yo kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhanzi, ubuvanganzo n’ubugeni bishingiye ku muco. Insanganyamatsiko y’uwo munsi ngaruka mwaka w’Ubusizi yatoranyijwe uyu mwaka igira iti:

“Twimakaze ubusizi bubungabunga umurage wacu”

 

IBIZAGENDERWAHO

  1. a) Kuba ari Umunyarwanda
    b) Umuvugo/igisigo n’izina ry’inka bigomba kuba ari umwimerere w’umuhanzi atari ugusubiramo iby’abandi
    c) Umuvugo/igisigo n’izina ry’inka bigomba kuba bikoresha ikinyarwanda kinoze kandi cyuje ikeshamvugo
    d) Umuhanzi agomba kuba asiga ku giti cye, ariko yemerewe abamwakira bibaye ngombwa.
    e) Umuvugo/igisigo bigomba kuba byibanda ku ruhare rw’abasizi mu bukangurambaga bwo kwirinda/kurwanya icyorezo cya Covid-19. Abatahira bo ntibarebwa n’iyi ngingo.
    f) Uburebure bw’umuvugo/igisigo cyangwa izina ry’inka bugomba kuba butari munsi y’iminota 5 kandi butarengeje iminota 10.
    g) Kuba umuvugo/igisigo n’izina ry’inka bitarigeze bijyanwa mu yandi marushanwa cyangwa ngo bibe byarahimbwe bisabwe cyangwa bitewe inkunga n’urwego runaka.

 

INGENGABIHE N’UBURYO BWO KOHEREZA IBIHANGANO

- Advertisement -

Imivugo/ibisigo n’amazina y’inka mu majwi cyangwa mu majwi n’amashusho bizohererezwa Inteko y’Umuco na Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO/CNRU bitarenze ku wa 10 Werurwe 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga hatangwa umurongo “link” (Youtube, Sound Cloud,…) w’igihangano kimwe (1) kuri aderesi zikurikira: rchacompetition@gmail.com  info@unesco.rw

Hagomba kandi koherezwa inyandiko ya buri gihangano n’umwirondoro mugufi (CV) wa nyiracyo.

Muri aya marushwanwa hateganyijwe ibihembo kuri batatu ba mbere mu busizi na batatu mu batahira bazahiga abandi aho uwa mbere azahembwa ibihumbi magana atatu y’ u Rwanda (300.000 FRW) uwa kabiri ahembwe ibihumbi magana abiri y’ u Rwanda (200.000 FRW)  naho uwa gatatu akazahembwa ibihumbi ijana y’ u Rwanda (100.000 FRW)

[dflip id=”405228″][/dflip]

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW