AMAFOTO: Police FC yasubukuye imyitozo yitegura isubukurwa rya Shampiyona

webmaster webmaster

Ikipe ya Police Football Club yatangiye imyitozo yo kwitegura isubukua rya shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda by’umwihariko ikiciro cya mbere, nyuma y’uko bahawe uburenganzira na FERWAFA.

Police FC hari hashize igihe isubitse imyitozo n’imikino muri rusange nyuma y’ihagarikwa rya Shampiyona

Ku wa Mbere tariki 5 Mata, 2021 nibwo iyi kipe ya Police FC iyobowe n’abatoza bayo, batangiye imyitozo yo kwitegura isubukurwa rya Shampiyona, bayikorera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, aho yitabiriwe n’abakinnyi hafi ya bose.

Babinyujije kuri Twitter bavuze ko basubukuye imyitozo yo kwitegura Shampiyona.

 “Uyu munsi ku wa Mbere kuri Stade ya Kigali, ikipe ya Police FC yatangiye imyitozo yitegura shampiyona y’u Rwanda 2020-2021.”

Kugeza uyu munsi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimaze gusura amakipe 9 kuri 16 ari muri Shampiyona.

Ntiharamenyekana itariki nyayo Shampiyona izakinirwaho ariko amakipe yo yakajije ingamba zo kwirinda Covid-19 no kwitegura ko isaha ku yindi yakwemererwa gutangira gukina.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo ikipe ya Police FC yasuwe na Komite ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri (FERWAFA), ndetse yemererwa no gusubukura imyitozo nyuma yo gusanga yarashyizeho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Ku wa 2 Mata,2021 abakinnyi, abatoza ndtse n’abandi bagize ikipe ya Police FC bapimwe Covid-19, ndetse basanga nta n’umwe ufite ubu bwandu, bityo bahita bajya mu mwiherero.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

AMAFOTO: POLICE FC

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW