Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Areruya Joseph witegura Tour Du Rwanda yasezeranye n’Umukunzi we – AMAFOTO
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Areruya Joseph witegura Tour Du Rwanda yasezeranye n’Umukunzi we – AMAFOTO

webmaster webmaster 05/04/2021 1:54

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare ndetse na Team Benediction i Rubavu, Areruya Joseph yasezeranye n’umukunzi we Uwera Josephine bari bamaze igihe bivugwa ko bari mu rukundo bombi. Basezeranye ku wa Gatandatu, mu Karere ka Kayonza, Mukarange.

Areruya Joseph na Uwera Josephine n’abakobwa bambariye umugeni

Ubukwe bw’aba bombi bwigeze gusubikwa mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Covid-19, bwabaye mu mpera z’iki Cyumweru.

Mu babwitabiriye harimo n’abandi bakinnyi basanzwe bakinana n’uyu musore yaba muri Team Rwanda ndetse n’abandi yagiye akinana na bo.

Mu myambaro myiza ya Kinyarwanda, Areruya Joseph yari yambariwe na bagenzi be barimo Mugisha Samuel ndetse na Mugisha Moise bakinana muri Team Rwanda. Ndetse n’abandi basore b’inshuti ze.

Areruya Joseph akoze ubukwe mu gihe we na bagenzi be bakinana bari kwitegura isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda Tour Du Rwanda riteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, hagati ya tariki 2-9.

Areruya Joseph yatwaye amasiganwa menshi arimo Tour Du Rwanda yegukanye muri 2017, yegukana La Tropical Amissa Bongo na Tour De L’Espoir mu 2018.

Uyu musore azafasha Team Benediction Ignite y’i Rubavu muri Tour Du Rwanda uyu mwaka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Amafoto:KigaliToday

ISEHAMA Christian / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

Kamonyi: Bihaye umukoro wo gusezerera ubukene bukabije

webmaster 05/04/2021 1:54 05/04/2021 1:54
Share
Inkuru ibanza Urubyiruko rweretswe amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima
Inkuru ikurikira Derek Sano yeruye avuga ku isenyuka ry’itsinda the Active ahuriyemo na bagenzi be 2 
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubuzima
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
09/12/2023 10:50

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?