Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Byabagamba muri iki Cyumweru azaburana ubujurire ku cyaha yahamijwe cy’Ubujura
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Byabagamba muri iki Cyumweru azaburana ubujurire ku cyaha yahamijwe cy’Ubujura

webmaster webmaster 26/04/2021 6:24

Nyarugenge: Ku gicamunsi cyo ku wa Kane Umucamanza wo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yategetse Tom Byabagamba azaburanishwa n’urwo rukiko mu mizi urubanza rwe rw’ubujurire ku cyaha cyo kwiba telefoni yahamijwe, akazaburanishwa nk’umusivile.

Tom Byabagamba yahoze ari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda yanakuriye umutwe w’Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu

Urukiko rwanzuye ko rubifitiye ububasha nyuma y’aho Col Tom Byabagamba n’abamwunganira mu mategeko bari basabye ko ataburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kandi ko atashinjwa n’Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye bwa Nyarugenge kuko izo nzego ari iza gisivili.

Me Gakunzi Gasore Valerie ni umwe bunganira Tom Byabagamba.

Byari biteganyijwe ko Col Tom Byabagamba aburana mu mizi ubujurire bwe ku wa 16 Mata 2021 umucamanza yamubajije niba yiteguye kuburana we n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko batiteguye kubera ko baburanishwa n’Urukiko ndetse bagashinjwa n’Abashinjacyaha batabifitiye ububasha kuko Col Tom Byagagamba ari umusirikare atari umusivili.

Col Tom Byabagamba yabwiye Umucamanza ko kuva yafatwa muri 2014  yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko yafungiwe mu kigo cya gisirikare aho gufungirwa muri gereza yemewe n’amategeko.

Umucamanza yahise asubika iburanisha avuga ko inteko y’abacamanza igiye kwiga inzitizi zatanzwe na Col Tom Byabagamba ko bazatanga umwanzuro ku wa 22 Mata 2021 saa munani z’igicamunsi.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yasomye icyemezo cyafashwe, Umucamanza avuga ko inzitizi zatanzwe na Tom Byabagamba z’iburabubasha ry’urukiko nta shingiro zifite.

Umucamanza yategetse ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa mu mizi ku wa 28 Mata 2021 saa tatu za mu gitondo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Col Tom Byabagamba yahoze akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu  Paul Kagame, amaze imyaka irindwi afungiye muri Gereza ya gisirikare i Kanombe. Yatawe muri yombi bwa mbere muri Kanama 2014.

- Advertisement -

Byabagamba yahoze afite ipeti rya Colonel mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) aza kwamburwa impeta zose za gisirikare anakatirwa imyaka 15 y’igifungo n’Urukiko Rukuru kubera ibyaha yahamijwe birimo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no Gusuzugura ibendera ubwo yari mu butumwa bw’kazi muri Sudan y’Epfo.

Muri Mata 2020 yongeye kuregwa icyaha cy’Ubujura bwa telephone yakoze ubwo yarimo kuburanira mu Rukiko Rukuru, iki cyaha urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarakimuhamije gusa yaburanye agihakana, ndetse nyuma arajurira.

Umuseke uzakurikirana uru rubanza kugeza Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Jean Pau NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

Kamonyi: Bihaye umukoro wo gusezerera ubukene bukabije

webmaster 26/04/2021 6:24 26/04/2021 6:24
Share
Inkuru ibanza Gicumbi: Yasabye abagore yapfakaje muri Jenoside kumuha frw 5000…Akekwaho ingengabitekerezo
Inkuru ikurikira Kwibuka 27: COVID-19 ibuza Abarokotse Jenoside Kwibuka ababo mu bwisanzure
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubuzima
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
09/12/2023 10:50

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?