Tom Byabagamba wabaye umusirikare mu ngabo za RDF akaza kunyagwa impeta zose za girikare, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumugira umwere ku cyaha cyo kwiba telefoni yahamijwe n’urw’Ibanze rwa Kicukiro, avuga ko nta muntu umurega icyo cyaha.
Urubanza rwa Tom Byabagamba wari ufite ipeti rya Colonel mu ngabo z’Igihugu ndetse akaba yarakuriye Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, rwabaye rukererewe ihaha n’igice kubera ko abamwunganira mu mategeko bari bataragea aho aburanira.
Tom Byabagamba aburana ari i Kanombe mu kigo cya gisirikare aho afungiye kuva muri 2014, Ubushinjacyaha nabwo bushinja buri buri mu biro byabwo mu rwego rwo kwirinda Covid-19, Umucamanza n’umwanditsi w’urukiko ni bo baba ari mu rukiko.
Uru rubanza ruba hakoreshjwe ikoranabuhanga rya WEBEX.
Byabagamba yunganiwe n’Abanyamategeko babiri, Me Paul Ntare na Me Gakunzi Gasore Varelie byari bitegenijwe ko ruba saa tatu za mu gitondo.
Ubwo Umucamanza yabazaga Tom Byabagamba niba yiteguye kuburana urubanza mu mizi ku bujurire yari yatanze ku cyaha cyo kwiba telephone yahamijwe n’Urukiko rw’Ibanza rwa Kicukiro agahanishwa imyaka 3.
Byagagamba yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko ataburana atunganiwe, ariko ko Abanyamategeko be bamubwiye ko bari mu nzira.
Umucamanza yahise asubika ibiranisha mu gihe k’isaha n’igice kugira ngo abunganira Tom baboneke.
- Advertisement -
Saa yine n’igice nibwo Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko bagarukaga, icyo gihe Abanyamategeko ba Tom Byabagamba baje.
Umucamanza yahise aha ijambo Tom Byabagamba ngo agire icyo avuga ku icyemezo cyafashwe n’Urukiko ko agomba kuburana nk’umusivili aho kuburana nk’umusirikare nk’uko yari yabyifuje mbere.
Tom Byabagamba yabwiye Urukiko ko ntacyo yarenzaho ku cyemezo cyafashwe.
Ati “Ndemeranya narwo nta kundi.”
Uyu wahoze ari umusirikare mukuru yahise asobanurira Urukiko impamvu zikomeye z’ubujurire bwe. Yongeye gusobanura ko Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuhqamije icyaha cy’ubujura nta bimenyetso rushingiyeho.
Tom Byabagamba yavuze ko yasatswe muri Werurwe 2020 kandi Ubushinjacyaha buvuga ko yibye telephone mu Rukiko Rukuru ubwo yari akihaburanira muri 2019.
Yavuze ko inyandiko y’ifatira ibyasatswe aho afungiye atayemera.
Ati “Natangajwe no kubona urukiko rwarayifashe nk’ikimenyetso kandi iyo nyandiko njye ntayemera.”
Col Tom Byabagamba yatanze urugero ati “Ibyambayeho ni nk’uko warega umuntu icyaha cyo kwica umuntu kandi nta muntu wishe. Iki cyaha ndegwa ubundi ni nde wakindeze, murashingira kuki muvuga ko nibye telephone niba hari ikirego cy’umuntu mwakiriye wibwe telephone ni we mwagaragaza nkanaba ari we mburana na we, ariko ntaburana n’Ubushinjacyaha. Gusa njye nta muntu nibye, Urukiko nirubaze Ubushinjacyaha umuntu nibye bumuzane.”
Umucamanza yabajije Tom Byabagamba iyo telephone yafatanywe niba atarayibye aho yayikuye.
Byabagamaba ati “Mucamanza ndabona nawe ugiye kugwa mu mutego w’Ubushinjacyaha ibyo umbajije nabisobanuye kenshi njye navuze ko nakuye telephone ku Rukiko kandi gufata ikintu bitandukanye no kukiba, kandi ibyo ntabwo bigize ubujura keretse hari uwandeze avuga ko yabuze telephone na charger yayo.”
Me Ntare Paul umwunganira mu mategeko yahise abwira Urukiko ko ubundi icyaha cy’ubujura kigendera ku itegeko n’ibimenyetso, ko ariko ibyo byose ntabyakozwe.
Me Ntare ati “Ubundi kwiba ni ugutwara ikintu cy’undi rero uwo nunganira nta kintu cy’undi yatwaye kuba Byabagamba yasanganwa telephone aho afungiye ntabwo bigize icyaha cy’ubujura.”
Me Ntare Paul yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukuraho icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro Tom Byabagamba akagirwa umwere ku cyaha cy’ubujura bwa telephone kuko nta bujura bwabayeho.
Me Gakunzi Gasore Varelie na we yahise abwira Umucamanza ko ibintu byabaye kuri Tom Byabagamba bidasobanutse.
Ati “Ingingo ya 165 isobanura neza ikijyanye no kwiba ikintu cy’undi. Uwo nunganira rero nta na kimwe cyabayeho.”
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ibyo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakoze byose rwasingiye ku mategeko.
Ubushinjacyaha buti “Nubwo uwibye telephone avuga ko ntawamureze, ubwo bujura ntabwo bikuraho ko yakoze icyo cyaha cyo kwiba telephone.”
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Tom Byabagamba yasakwaga Ubugenzacyaha bwamusanze aho afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe bumukoresha inyandikomvugo irimo telephone yafatanywe yo mu bwoko bwa Samsung G2 ndetse na Frw 450,000.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Byabagamba yasobanuye ko impamvu yatwaye iyo telephone kwari ukugira ngo ajye avugana n’umuryango we kuko kuva yafungwa muri 2014 atigeze ahabwa umuryango we ngo bavugane bisanzuye.
Ubushinjacyaha bwasoje busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwagumishaho icyemezo cy’urw’Ibanze rwa Kicukiro cyo gufunga imyaka itatu Tom Byabagamba.
Byabagamba yahise asaba Urukiko ko mu gufata icyemezo ku rubanza rwe rwazigenga kugira ngo Urukiko rutazagwa mu mutego w’Ubushinjacyaha.
Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira iburanisha ategeka ko urubanza ruzasomwa ku wa 20 Gicurasi 2021.
Uru rubanza rwaburanishijwe mu mizi rumaze gusubikwa inshuro eshatu mu bihe bitandukanye.
Rwasubitswe bwa mbere ku wa 19 Werurwe 2021 ku mpamvu zatanzwe n’abunganira Tom Byabagamba kuko icyo gihe urubanza rwe rwari rwahuriranye n’izindi manza bari bafite kuri iyo tariki.
Umucamanza yasubitse iburanisha arwimurira ku wa 16 Mata 2021nabwo Umucamanza ararusubika kubera inzitizi zijyanye n’iburabubasha bw’uburukiko zatanzwe na Byabagamba kuko yavugaga ko ari umusirikare akaba ari kuburanishwa gisivili.
Umucamanza yahise arwimurira ku wa 28 Mata 2021.
Jean Paul NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW