Impunzi 159 zasubiye i Burundi ziri kumwe n’Umuyobozi wa UNHCR wari wasuye u Rwanda

webmaster webmaster

Filippo Grandi ukuriye ishami rya UN rishinzwe impunzi ku isi ku wa Kabiri yagiye i Burundi avuye mu Rwanda ajyanye n’impunzi z’Abarundi zitahutse kubera ibibazo by’ibiribwa bike byagaragaye mu nkambi ya Mahama.

Impunzi mu nkambi ya Mahama ziriho mu buzima bugoye nyuma y’uko inkunga zagenerwaga igabanutse mu buryo bufatika

Filipo Grandi ari mu ruzinduko rw’akazi mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu bihugu bya DR Congo, u Rwanda n’u Burundi aho ari kureba ibibazo byugarije impunzi.

Umuvugizi wa UNHCR Mme Elise Villechalane yavuze ko impunzi zisaga ibihumbi 23.000 z’Abarundi zimaze gutahuka kuva muri Kanama 2020.

Ubwo yajyaga i Burundi avuye mu Rwanda, Filippo Grandi yambukanye n’impunzi 159 zivuye mu nkambi ya Mahama i Kirehe mu Burasirazuba bw’uRwanda.

Abarundi 159 batahutse na Filipo Grandi bakiriwe n’abategetsi b’u Burundi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano, Ndirakobuca Gervais.

Mu ruzinduko rwe, Grandi abonana n’impunzi n’abategetsi mu bihugu bakaganira ku bibazo by’impunzi.

Ku wa mbere yakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Nyuma yatangaje kuri Twitter ko yishimye kuko bizeye ubutegetsi bw’u Rwanda mu “gukemura ibibazo by’impunzi mu gutahuka ku bushake cyangwa kubaho mu gihugu”.

Impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 60 zahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 ubwo Nkurunziza Petero yiyamamarizaga manda ya 3 itaravuzweho rumwe igateza imidugararo.

- Advertisement -

Benshi mu mpunzi zikiri i Mahama bari kwiyandikisha bashaka gutahuka nyuma y’uko inkunga y’ibiribwa bahabwaga yagabanutseho 60%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC Gahuza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW