Mashami yikomye Abanya-Cameroon babeshye ko abakinnyi 5 b’u Rwanda banduye Covi-19

webmaster webmaster

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi Mashami Vincent, yikomye bikomeye abanya-Cameroon bateguye umukino wahuje u Rwanda n’iki gihugu batangaje ko abakinnyi batanu b’Amavubi banduye Covid-19 ari ukubeshya.

Mashami Vincent yavuze ko biteye isoni kubona Cameroon yahimba ko abakinnyi banduye Covid-19 atari byo

Mashami Vincent yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’umukino, aho yabanje gushimira Cameroon ko ifite itike yo gukina igikombe cy’Afurika, ndetse anabifuriza amahirwe.

Yagize ati: “Mbifurije amahirwe, ariko hari ibyo nashakaga kubasaba ngo muzakosore. Ibintu byabaye mbere y’umukino byadutangaje, twabwiwe ko hari abakinnyi bacu banduye Covid-19, twagiye kwipimisha ahandi dusanga nibazima tugarutse batubwira ko ibyo bisubizo batari bubyakire.”

Ati: “Ibi ni inshuro ya kabiri bibaye, nyuma y’ibyo bakoze muri CHAN y’ubushize ubwo babeshyaga ko abakinnyi ba DR Congo banduye Covid-19 kandi mu by’ukuri bababeshyera. Biteye isoni ku gihugu nka Cameroon kizakira igikombe cy’Afurika.”

Mu bakinnyi byavugwaga ko banduye Covid-19, harimo Mutsinzi Ange, Sugira Erneste, Kagere Meddie, Yanick Mukunzi ndetse Bertrand Iradukunda.

Ku bw’amahirwe aba basore ngo baje guhabwa uburenganzira na Komiseri w’umukino bamaze kwerekana ibyangombwa ko ari bazima.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba havuyemo, Ethiopia ibindi ntibyabashije kubona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika.

Ethiopia n’umuturanyi wayo wa ruguru, Sudan ni zo za hafi y’u Rwanda zabonye itiki yo kuzakina CAN 2022.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Yannick Mukunzi yagaragaje urwego rwiza kuri uyu mukino
Byiringiro Lague yabaga acungirwa hafi

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW