Mr Gloire yasohoye indirimbo ikebura abijanditse mu biyobyabwenge

webmaster webmaster

Umuraperi Mucyo Gloire uzwi mu muziki nka Mr Gloire yashyize hanze indirimbo ikangurira urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge irimo n’ubutumwa bwo kwihanganisha Ababyeyi bafite abana babaye imbata zabyo.

Ubu butumwa Mr Gloire ubarizwa mu Itsinda ryitwa “NGOMA 100” yabunyujije mu ndirimbo yise ‘Wirira’ ivuga ku musore wijanditse mu biyobyabwenge bikarangira bimwangirije ubuzima.

Muri iyi ndirimbo Mr Gloire yerekana ukuntu hari ujya mu biyobyabwenge kubera amatsiko y’abato nyuma akabivamo mu gihe hari ubikinisha bikamuhindura igikoresho bikaba byamwambura ubuzima.

“Hari abana bato batangirana kunywa ku gatabi kubera amatsiko umwe akaza kubireka undi agakomeza muri iyo nzira kugeza aho bigera irudubi.”

Yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo yayikoze agendeye ku myitwarire mibi y’urubyiruko rusigaye rwijandika mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge.

Ati ” 1/2 cy’iyi ndirimubo ishingiye ku nkuru mpamo ibindi bikaba ari ubuhanzi. Hari ukuntu muri iyi minsi urubyiruko rwaciye amazi ikintu cyitwa Ibiyobyabwenge nashatse gukebura abumva ko batagenda ukubiri nabyo mbereka ububi bwabyo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Yihanganishije Ababyeyi bahura n’akaga abana babo bakijandika mu biyobyabwenge.

Ati “Ababyeyi bahura n’ibibazo cyane kuba warareze umwana waramukoreye buri kimwe cyose ukabona yishoye mu biyobyabwenge, ni ikintu kidashimisha umubyeyi uwo ari we wese. Bajye bihangana kandi ntibagaterere iyo kuko uwabaswe n’ibiyobyabwenge ashobora guhinduka.”

Yibukije Abahanzi ko ari abavugizi ba rubanda bakwiriye gufata iyambere mu kwerekana ububi bw’ibiyobyabwenge bifashishije ubutumwa banyuza mu ndirimbo zabo ndetse n’imyitwarire yabo.

“Umuhanzi ugaragara mu nzira ari mu businzi anywa n’itabi nta rugero rwiza aba atanga ku bamukurikira abahanzi bagomba kuba indorerwamo.”

Mr Gloire avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye gusohora hanze izindi ndirimbo 4 zikubiyemo ubutumwa bwo kwigisha urubyiruko ndetse no gukebura abakuru batannye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW