Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Muhanga/Nyarusange: Abari mu bimina bya mutuweli bagiye kugurizanya amafaranga atagira inyungu
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Muhanga/Nyarusange: Abari mu bimina bya mutuweli bagiye kugurizanya amafaranga atagira inyungu

webmaster webmaster 21/04/2021 7:16

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga bahize ko bagiye guha bagenzi babo inguzanyo bishyura nta nyungu kugira ngo babashe kwishyura umusanzu wa Mutuweli.

Abatuye Murenge wa Nyarusange bavuga ko kwibumbira mu matsinda y’ibimina aribyo bizatuma babasha kubona umusanzu wa mutuweli mu buryo bworoshye

Ni umuhigo bemeje kwesa  mu mwaka w’Ingengo y’Imali wa 2021-2022 kugira ngo bazamure  imibare y’abishyura ubwisungane mu kwivuza.

Imbere y’Ubuyobozi bw’Akarere aba baturage bavuga ko  umwanya wa 7 muri mutuweli Umurenge wabo uriho utabashimishije, bagahamya ko kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ari byo bizatuma abatishyura mutuweli babona umusanzu.

Nsabayezu Thèogene Umukuru w’umudugudu wa Gisasa avuga ko agiye gusangiza ubumenyi bwo guha abaturage inguzanyo ya Frw 10,000 kuri buri rugo, azajya abungukira kandi bakayakuramo ayo bishyura mutuweli, kandi bakazayasubiza nta nyungu bageretseho.

Yagize ati ”Mu Mudugudu wacu twesheje umuhigo wa mutuweli 100% bitewe n’iyo gahunda yo kugurizanya amafaranga adafite inyungu.”

Nsabayezu yavuze ko iyo Imidugudu yose iyo ijya kubigenza gutyo Umurenge wa Nyarusange uba wesheje umuhigo wa mutuweli ku rugero rwo hejuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange  Ruzindana Fiacre avuga ko uyu mwaka wa mutuweli ugiye gusoza bageze  kuri 96, 5% akavuga ko kuba abaturage bahize kugera ku 100%  muri uyu mwaka wa 2021-2022 bishohoka.

Ati: ”Aho twari turi ntabwo hashimishije, twifuza ko uyu mwaka utaha tuzesa uyu muhigo wa mutuweli.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortunée avuga ko mu Mirenge 12, itatu muri yo yashoboye kugeza 100%  biturutse ku bushake n’imbaraga abaturage n’ubuyobozi bashyize muri iyi gahunda.

Yagize ati: ”Umurenge wa Kabacuzi, Mushishiro na Kiyumba  yesheje umuhigo wa mutuweli 100% , kandi iyi Mirenge ntabwo ari yo ifite abaturage bakize.”

Mukagatana avuga ko Umurenge wa Nyamabuye ari wo uri ku mwanya wa nyuma.

Akarere ka Muhanga kagiye gusoza umwaka w’Ingengo y’Imali kari ku mwanya wa 8 ku rwego rw’Igihugu ku birebana na mutuweli.

Muri iyi mihigo, Abakuru b’Imidugudu basabye ko umusanzu bishyurirwa na Leta, wajya wihutishwa kubera ko bibagora iyo bagiye  kwivuza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage hagati Mukagatana Fortunée na Gitifu w’Umurenge wa Nyarusange Ruzindana Fiacre bakira umuhigo w’abaturage wa mutuweli
Nsabayezu Thèogene Umukuru w’umudugudu wa Gisasa yahawe igare nk’ishimwe ryo kuba Umudugudu we waresheje umuhigo ku gipimo cya 100%

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
.

You Might Also Like

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

Kamonyi: Bihaye umukoro wo gusezerera ubukene bukabije

webmaster 21/04/2021 7:16 21/04/2021 7:16
Share
Inkuru ibanza Rubavu: Mu bihe bitandukanye Abaturage 2 barashwe barapfa
Inkuru ikurikira Kwibuka 27: Nyamagabe hashyinguwe imibiri 61 y’abatutsi yakuwe ahantu hanyuranye
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubuzima
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
09/12/2023 10:50

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?