Nyanza: Igishirira cyo mu mbabura cyatwitse umukecuru arapfa

webmaster webmaster

Mu Mudugudu wa Nyabisindu mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza haravugwa umukecuru watwitswe n’igishirira nyuma arapfa.

Mukangango Pricilla w’imyaka 61 y’amavuko taliki ya 13 Werurwe 2021 ku mugoroba atetse ku mbabura y’amakara yatwitswe n’igishirira imyenda irashya na we ubwe arashya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwesero, Rubuga Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE ko Mukangango akimara gushya umwana bari kumwe yahise atabaza abaturanyi baratabara.

Ati “Mukangango yahindukiye atetse igishirira kiramutwika imyenda irashya na we ashya igice cyose ku kibuno umwana atabaje abaturage baraza bamusukaho amazi baramuzimya.”

Gitifu Rubuga akomeza avuga ko abaturage  bahise bihutira guhamagara imbangukiragutabara (amburance) Mukangango bihutira kumujyana ku Bitaro by’i Nyanza birananirana, Abaganga bamwohereza ku Bitaro bya CHUB mu karere ka Huye naho birananirana, bamwohereza CHUK i Kigali ari naho yaguye kuri uyu wa Gatandatu.

Mukangango asize abana babiri, amakuru abatuye muri kariya gace bahaye UMUSEKE ntibimera ko iby’iriya mpanuka bisanzwe, bavuga ko harimo izindi mbaraga umuntu atamenya (amarozi).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

- Advertisement -