Polisi y’u Rwanda iranengwa kuraza Abakwe na Banyirabukwe muri Stade bitabaho mu muco

webmaster webmaster

Umuhanzikazi Clarisse Karasira ari mu banenze icyemezo cyafashwe na Polisi y’Igihugu ubwo yerekanaga abantu barajwe muri Stade barimo Abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bamwe mu babonye amafoto y’aba bantu bavuga ko Polisi y’u Rwanda yarenze ku Muco ikoresha ububasha burenze mu kuraza abageni muri Stade

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yakuruye imbamutima za benshi, bamwe ntibatinye kwerura bavuga ko ibyo Polisi yakoze ari amahano kuraza Abageni n’ababyeyi babo n’abatashye ubukwe muri Stade mu mbeho y’ijoro.

Ubwo aya mashusho yashyirwaga hanze n’Itangazamakuru ryatumiwe na Polisi, Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye batanze ibitekerezo kuri iki gikorwa icyo benshi bahurizagaho ni uko ‘habayemo gukabya’.

Hari uwavuze ati “Polisi yari guhitamo ibindi bihano bitarimo kuraza Abageni muri Stade bigeretseho no gucibwa amande no kwerekwa Itangazamakuru.”

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uzwi mu ndirimbo z’Umuco Gakondo ntiyazuyaje mu kwerekana imbamutima ze kuri iki gikorwa kitari kuvugwaho rumwe na benshi we avuga ko ‘kitarimo ubumuntu’.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yanditse amagambo menshi arimo kunenga iki gikorwa yise ko kigayitse.

Yagize ati : “Intego ni ukubaka u Rwanda. Nkunda u Rwanda rwacu ariko ibi SIMBISHYIGIKIYE!”

Yakomeje yerekana ko aho anyura hose kandi hari n’ubucucike bw’abantu rimwe na rimwe Polisi ihari ariko atumva ukuntu ubukwe burimo abantu 20 bicaye neza berekwa Itangazamakuru abigereranya nko kwica umunsi w’Abageni.

“Ngenda henshi mbona mu masoko, muri gare, mu nzira…. abantu BACUCITSE ndetse rimwe na rimwe na Police yacu ibahagaze impande (Ariko abageni batarenze…). Hari insengero zujuje ibisabwa zijya zacyira abantu nk’ 100… Ariko UBUKWE, ABAGENI sinzi impamvu! (Ibaze abantu 20 ni bo bemewe mu bukwe na bo mu rusengero gusa, na bwo bwacya urwo rusengero rugasengerwamo abantu 100+..) … Mu ma hoteli na Restaurant haba harimo abantu BENSHI, ikibazo se ni uko bariya ari ABAGENI? None abageni ni ukubicira umunsi w’amateka mu buzima bwabo, imbere y’itangazamakuru!”

- Advertisement -
Polisi ivuga ko abakoraga imihango y’ubukwe barengeje umubare ugenwa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yakomeje avuga ko atashyigikiye abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko ko gukorera ibintu nk’ibi Abageni ari ukurengera.

Ati “Sinshyigikiye ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iyo Covid ariko ntekereza ko gukorera nk’ibi abageni ari ukurengera, ahubwo hagashatswe ubundi buryo bahanwa butari ubu kweri! Tekereza uru rwibutso aba bazahorana iteka no mu bazabakomokaho!”

Asoza agira ati  “Turabakunda @RwandaPolice twubaha akazi mudahwema kudukorera, ariko aka katubabaje. Murakoze.”

Abamukurikira kuri Facebook ye batanze ibitekerezo byinshi byiganjemo kunenga iki gikorwa bavuga ko gihabanye n’umuco Nyarwanda.

Uwitwa Hakimana Innocent ati “Ngaho da! Nagize ngo ninge byababaje ngenyine, n’ubwo bakoze ibyo mwita amakosa Polisi yo yakoze amahano yo kwica uburenganzira bwa bariya bageni bitwaje inshingano bahagazemo.”

Utetanase Eulade yagize ati “Ibi bikora ku mutima wa buri wese pe! Ni byiza ko dukora akazi ariko rimwe na rimwe dukoreshe n’umutimanama! Ibi ni ishyano kandi simbona ko yari guhanwa gutya! Basi se iyo bamureka agakuramo ikanzu? Anyway ntakundi ibyabaye ntawabisubiza inyuma!”

Hari Umugeni aka kaga kabayeho yagize ati “Birababaje gusa, ni ibintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye gufunganwa n’ababyeyi n’abandi bagutahiye ubukwe.”

Yongeraho ati: “Kubabaza abantu gutya no kubakoza isoni sibyo bituma batinya cyangwa birinda Corona”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera avuga ko nta na rimwe bazihanganira urenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo.

Ati “Rwose ntituzarambirwa, aho ibi bikorwa birenga ku mabwiriza byagaragaye, Polisi izajya ihita ihagera.”

Yakomeje agira ati “Bavuze abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko nta kurenzaho.”

Ku wa Mbere tariki ya 05 Mata nibwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 138  ivuga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, muri bo abantu 60 bafashwe tariki ya 04 Mata 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo bari muri hoteli yitwa le Printemps iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko mu Kagari ka Nyagatovu, bari mu muhango w’ubukwe biyakira.

Abandi  21 bafashwe kuri uwo munsi bafatirwa muri Resto-Bar yitwa Happiness iherereye ahazwi nko mu Migina mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyabisindu mu Karere ka Gasabo. Aba na bo bari mu muhango wo kwiyakira mu bukwe.

Ni mu gihe abandi bantu 57 bafashwe ku wa mbere tariki ya 05 Mata mu rugo rwa Bisengimana Justin utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama mu Kagari ka Muyange, mu Mudugudu wa Rugunga. Bafashwe bari mu muhango wo gusaba no gukwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abantu bose barimo ababyeyi n’abageni bararanye muri Stade

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW