Prof. Karuranga Egide wayoboye INATEK yagizwe umwere ku byaha amaze amazi 9 afungiye

webmaster webmaster

Ngoma: Prof. Karuraranga Gahima Egide wahoze ari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo INATEK yaje kuba UNIK (YAFUNZWE) yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma.

Prof Kararunga Egide yafatiwe i Kigali abanza gufungirwa Kimihurura, ubu ni umwere

Uyu mugabo w’imyaka 65 y’amavuko yari amaze amezi 9 muri Gereza ya Nyarugenge, yarekuwe ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwamugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.

Prof. Karuranga Gahima Egide muri Nyakanga 2020 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwamutaye muri yombi rumukurikiranyeho ibyaha birimo icy’itonesha.

Uwari Umuvugizi wa RIB icyo gihe bwana Bahorera Dominique yatangaje ko Prof. Karuranga akurikiranyweho ibyaha bibiri:

Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ubucuti, urwango, ikimenyane, cyangwa ikenewabo; Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Bahorera Dominique icyo gihe yatangaje ko Prof. Karuranga Gahima Egide afungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura.

Prof. Karuranga Gahima Egide waje kuvanwa ku Kimihurura akajyanwa gufungirwa ahazwi nko kwa Kabuga mu Mujyi wa Kigali kuko abantu bose bafungwaga babanzaga gushyirwa mu kato k’iminsi 14 bagashyirwa ahantu kugira ngo barebwe niba nta warwaye Covid-19 yaje kwandura aho yari afungiye kwa Kabuga bituma urubanza rwe rutinda kuburanishwa ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Me Kiloha Olivier wamwunganira mu mategeko we yasabaga ko umukiliya we arekurwa akaburana adafunze kuko iminsi iteganwa ngo abe yamaze kuburana ifungwa n’ifungurwa yari yayarenze.

Uyu Munyamategeko yavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ko kandi afungiye ahantu hatemewe.

- Advertisement -

Prof. Karuranga Gahima Egide yaburaniye ku Rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Umucamanza agategeka ko afungwa iminsi 30 muri Gereza kugira ngo azaburane mu mizi.

Igihe cyo kuburana mumizi kigeze yajyanwe kuburanira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma kuko ariho hakorewe icyaha.

Uyu mugabo n’ubundi asanzwe utuye mu Mujyi wa Kibungo nk’uko biri mu mwirondoro we.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

https://www.youtube.com/watch?v=HRFk9mNwwbc&t=1s

 

Uko Ikibazo cya Prof. Karuranga Gahima Egide cyari giteye

Ubushinjacyacya bwavugaga ko ubwo yari umuyobozi wa Kaminuza ya INATEK kuva mu ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 yagiye yemerera abanyeshuri b’aho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye amafranga y’ishuri.

Bukavuga ko ibyo Prof. Karuranga Gahima Egide yakoze byateye igihombo Kaminuza kingana na Frw 77,520,000.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Prof. Karuranga Gahima Egide yagiye atubahiriza imitangire y’amasoko mu kubaka no gusana, kugura ibikoresho n’imishinga y’ubuhinzi birengeje agaciro ka Frw 1,000,000.

Prof. Karuranga Gahima Egide yanashinjwaga guha akazi uwitwa Florence Gatesi adakoze ikizami, no kuba yarakodesheje imirima y’inshuti ye.

Bukanavuga ko Prof. Karuranga Gahima Egide  yaguze imodoka za Kaminuza n’inshuti ye bitanyuze mu ipiganwa ry’isoko.

Prof. Karuranga Gahima Egide ubwo yaburanaga n’Ubushinjacyaha we n’abamwunganira mu mategeko bahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga nta shingiro Urukiko rukwiye kubiha kuko nta bimenyetso bufite bwaheraho buvuga ko yakoze icyaha.

Prof. Karuranga Gahima Egide yavuze ko ibikorwa aregwa bidahuye n’ibiteganywa n’itegeko ko kandi nta bushake bwo gukora icyaha Buhari.

Yavuze ko amasoko yatangagwa n’abagize akanama gatanga amasoko ako kanama kakwemeza ikintu bifatwaho icyemezo na Board ya Kaminuza.

Prof. Karuranga Gahima Egide yasabye urukiko kumurenganura rukamuha ubutabera.

Ubwo hasomwaga icyemezo cy’urukiko ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021,

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko nibo baburanishije uru rubanza ni na bo basomye icyemezo cy’urukiko.

Umucamanza yavuze ko Prof. Karuranga Gahima Egide adahamwa n’ibyaha yashinjwe n’Ubushinjacyaha ari byo, Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo no Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Umucamanza yategetse ko Prof. Karuranga Gahima Egide ahita arekurwa amagarama y’urubanza agaherera ku isanduku ya Leta kuko Prof. Karuranga Gahima Egide yari afunze.

Ubushinjacyaha bufite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cy’urukiko.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW