Ruhango: Abanyeshuri 18 bo muri Collège birukanywe bazira gukoresha ibiyobyabwenge

webmaster webmaster

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Collège de Gitwe bwatangaje ko bwirukanye abanyeshuri 18 bo muri iki kigo bubashinja kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Abanyeshuri birukanwe ngo harimo Abanyarwanda n’Abarundi

Umuyobozi wa Collège ya Gitwe, Nshimiyimana Gilbert yabwiye Umuseke ko muri  aba banyeshuri  harimo bamwe  muri bo babanje kwihanangirizwa bagirwa inama ariko ntibikosora.

Nshimiyimana kandi yavuze ko usibye kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, aba banyeshuri 18 bashinjwa gukoresha telefoni, kandi bazi ko bibujijwe binahanwa n’amabwiriza agenga imyitwarire y’abanyeshuri.

Uyu muyobozi yavuze ko aba uko ari 18, bagombaga kwirukanwa mu minsi ishize, bibuzwa na gahunda ya Guma mu Karere.

Yagize ati: ”Ishuri ntabwo ryakwihanganira imyitwarire nk’iyi, twafashe icyemezo cyo kubirukana tutitaye ku gihe bari bamaze n’imyaka bigamo.”

Nshimiyimana yanenze bamwe mu banyujije ubutumwa bugufi ku mbuga nkoranyambaga (Twitter) bashaka kugaragaza ko abanyeshuri birukanywe ari Abarundi gusa.

Avuga ko mu  gufata iki  cyemezo  batashingiye ku bwenegihugu n’inkomoko ya buri Munyeshuri, akavuga ko hirukanywe  abanyamakosa.

Mu banyeshuri 18 birukanywe, harimo abigaga mu mwaka wa 3, uwa 5 no mu mwaka wa 6, barimo kandi abanyeshuri b’Abanyarwanda n’Abarundi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

- Advertisement -