Ruhango: Umurambo w’umusore wasanzwe hagati y’amatanura aho yakoreraga akazi

webmaster webmaster

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, nibwo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, hatoraguwe umurambo w’umusore uri hagati y’amatafari, nyakwigendera akomoka mu Karere ka Nyamagabe.

Yakoraga mu kirombe gitwikirwamo amatafari Umudugudu wa Karama, mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Byimana

Mutabazi Patrick Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, avuga ko hari umukecuru wageze kuri ariya matanure agiye gutwikira amatafari, nka saa mbili mu gitondo imvura igiye kugwa, agira ngo yegure shitting asanga harimo uwo mugabo yapfuye.

Nyakwigendera yitwa Niyomusaba Eliya yakoraga mu kirombe gitwikirwamo amatafari Umudugudu wa Karama, mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Byimana ari naho umurambo we wasanzwe.

Mutabazi Patrick avuga ko uyu musore ari uwo mu Karere ka Nyamagabe, akaba yari afite imyaka 28.

Ati “Nta makuru menshi bamuziho, ariko yabwiraga abantu ko atarashaka umugore.”

Yabwiye Umuseke ko icyamwishe kitaramenyekana, ariko ko hari abantu barariraga ku matanura, n’abo bari kumwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu batawe muri yombi, RIB ikaba ari yo iri gukora ibiperereza.

Umurambo wa Niyomusaba wajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru gupimwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga