Rusizi: Abafatiwe mu bujura bavuze uko umugabo yabahaye Frw 500 000 ngo bice umugore we

webmaster webmaster

Inkuru y’uko hari abantu bateye mu rugo rw’umuturage mu Murenge wa Gihundwe bakarasa umugore, yaravuzwe cyane mu Ukuboza 2020, abafatiwe mu bikorwa by’ubujura bagera kuri 12 bamwe muri bo bavuze ko uriya mugore bamurashe yagambaniwe n’umugabo we akaba yarabishyuye Frw 470,000.

Iyi ni inzu Bavugameshi ucuruza inka muri Congo yabanagamo n’umgore we ari naho bamurasiye

Umuseke wageze mu Mudugudu wa Mpongora, mu Kagari ka Gatsiro, mu Murenge wa Gihundwe, ubwo urugo rwa Bavugamenshi Fidele rwaterwaga n’abantu batazwi, icyo gihe byavuzwe ko bamwambuye Frw 400 000, banica barashe umugore we.

 

Bitana bamwana ku wamurashe ariko bemeza ko yari yagambaniwe

Ku wa 27/12/2020, uwitwa MURENZI Boniface akaba ari mu bantu 12 berekanwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 mu bibishaga imbunda mu bice bitandukanye bya Rusizi, yagize mu rugo rwa Bavugameshi Fidele afite imbunda.

Icyo gihe ngo yari kumwe na DUSENGE Jean de Dieu, na NGENDAHIMANA Jean Damascene, nibwo barashe umugore witwa NYIRANDAYISENGA Olive baramwica.

Amakuru batanga bemeza ko uriya mugore yagambaniwe n’umugabo we, BAVUGAMENSHI FIDELE (ubu arafunze) kubera amakimbirane yo mu ngo bari bafitanye.

Uwitwa HABIYAREMYE Jean Pierre ngo ni we wahuje abicanyi na BAVUGAMENSHI Fidele, bumvikana ko bazajijisha bagakora nk’abaje kwiba ubundi bakarasa umugore we, na we bakamuzirika, ndetse bagatwara amafaranga yabemereye nk’igihembo byiswe ko ari ubujura.

DUSENGE Jean de Dieu mu buhamya yatanze yagize ati “Habiyaremye Jean Pierre ni we waremye umugambi wo kwica umugore wa Fideli. Umugabo we yatwemereye amafaranga ibihumbi 500 na telefoni.

- Advertisement -

Umugabo yarasohotse turavugana, aravuga ngo mugire vuba saa tatu (z’ijoro) mube mwahavuye.”

Yavuze ko BAVUGAMENSHI FIDELE bakigera mu rugo babanje kumuboha bajijisha, berekana ko habayeho gutera urugo rwe.

Kwica umugore we birangiye ngo baramubohoye abaha Frw 470,000 mu mafaranga bari bavuganye ndetse na telefoni.

Murenzi Boniface witana bamwana na Dusenge ku warashe uriya mugore, na we yemeza ko yishwe ku kagambane ariko ngo yarashwe na Dusenge.

Dusenge we akavuga ko abyitirirwa atarabikoze.

Murenzi Boniface wabaye mu ngabo za RDF, yagize ati “Umugore wo ku Karusharirizi we yapfuye ku kagambane k’umugabo we Fideli, yatwemereye Frw 500 000 twarayabonye habura 30,000.”

Ubwo twakoraga inkuru y’abantu bambaye gisirikare bateye urugo rwa Bavugameshi Fideli, abaturage bababonye bavuze ko bari bahageze ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nyakwigendera yasize abana batanu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abaturage icyo gihe tuganira bari bafite ubwoba

UMUSEKE.RW