Umutoza Jose Mourinho abaye igitambo cy’irushanwa ESL rije guhangana na UEFA Champions Ligue

webmaster webmaster

Ikipe ya Tottenham yatangaje ko mu gihe gito iza gutangaza ko umutoza Jose Mourinho n’abandi bakoranaga birukanywe, amakuru avuga ko uyu mutoza yanze kujya mu myitozo yamagana ikemezo cy’ikipe ye cyo kujya mu irushanwa rishya ryitwa European Super League.

Umutoza Jose Mourinho yanze gukora imyitozo kuko atanyuzwe no kuba Tottenham atoza yagiye mu irushanwa ESL

Jose Mourinho ni we ubaye igitambo mu batoza bagaragaje ko badashyigikiye iri rushanwa rishya ryatangiye ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021 amakipe akomeye i Burayi akaba yatangaje ko azaryitabira.

Mourinho yasimbuye Mauricio Pochettino mu Ugushyingo 2019, ntiyigeze ahirwa no gutoza iyi kipe y’i London.

Ayisize ku mwanya wa 7 akaba afite amanota 2 muri mu mikino itatu iheruka ya Shampiyona, ikipe ye yasezerewe muri Europa League.

Gusa yabashije kugeza Tottenham ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Carabao Cup akazahura ku Cyumweru na Manchester City.

Mourinho mu mukino we wa nyuma muri Spurs yanganyije na Everton 2-2, bakinnye ku wa Gatanu ushize.

 

Irushanwa ry’ibikurankota rishobora gusenya UEFA Champions League

Amakipe akomeye mu Butaliyani nka AC Milan, Inter Milan, Juventus, ayo muri Espagne nka Atletico Madrid, Barcelona, na Real Madrid ubu yiyongereyeho ayo mu Bwongereza ya Arsenal, Chelsea, Liverpool, Manchester City, Manchester United na Tottenham, aba 12 yiyemeza gutangiza iri rushanwa abona ko rizaba igisubizo ku bibazo by’ubukungu.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Irushanwa rizakinwa rite?

European Super League rizitabirwa n’amakipe 20 harimo 12 yashinze irushanwa kongeraho amakipe atatu atatangajwe yitezweho kwifatanya n’ayo yandi vuba aha, n’andi atanu azajya ahatanira kuryitabira buri mwaka (ibizwi nka balage).

ESL ivuga ko imikino yaryo izajya ikinwa hagati mu Cyumweru, amakipe agakomeza gukina imikino ya Shampiyona mu bihugu byayo.

Mu biteganywa, amakipe 20 ya ESL azagabanywamo amatsinda abiri y’amakipe 10, akine umukino wo hanze n’uwo mu rugo.

Iri rushanwa rizatangira “vuba hose igihe bishoboka”.

Uburyo amakipe akuranwamo buzaba busa n’ubwo muri UEFA Champions League, umukino wa nyuma uzajya uba mu kwezi kwa Gatanu.

 

Shampiyona z’ibihugu zavuze ko zishobora gufatira amakipe ibihano

Shampiyona y’Ubwongereza English Premier League na Serie A y’Ubutaliyani hari ubwoba ko zizacibwa intege n’irushanwa rishya rya ESL.

UEFA, ku Cyumweru yaburiye amakipe ajya muri ESL ko ashobora guhagarikwa mu marushwanwa yo mu bihugu byayo, ay’i Burayi no ku Isi, kandi ko n’abakinnyi bashobora kubuzwa gukina mu makipe y’ibihugu byabo.

Ariko ibyo amakipe ntabikozwa kubera amahirwe y’imari atangwa n’iri rushanwa rishya mu bihe ubukungu bwayo bwifashe nabi.

Mu kwezi k’Ukwakira 2020 ni bwo hatangajwe ibiganiro by’uko banki ya JP Morgan yo muri Amerika ishaka gushora miliyari £4.6 muri iri rushanwa.

Amakipe azaritangiza azarihabwamo umugabane wa miliyari €3.5 “yo gufasha ibikorwaremezo byayo no gufasha guhangana n’ingaruka za Covid”.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW