Abanyarwanda ntibarasobanukirwa neza itegeko ryo gukuramo inda-IMRO

webmaster webmaster

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko itegeko rijyanye no gukuramo inda mu Rwanda abantu batarabasha kurisobanukirwa ku kigero cya nyacyo.

Abanyamakuru bahawe amahugurwa agamije kongera ubumenyi ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 mu mahugurwa y’umunsi umwe yahawe Abanyamakuru ku bijyanye no kongera ubumenyi mu gutara no gutangaza amakuru y’imyororokere ndetse no kw’itegeko ryo gukuramo inda mu Rwanda.

Ni amahugurwa yateguwe na Ihorere Munyarwanda Organization(IMRO),  Health Development Initiative (HDI), Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLIHD) na Rwanda NGOs on AIDS& Health Promotion.

Iyi miryango ivuga ko kugeza magingo aya ikora ubukangurambaga ku bijyanye n’itegeko ryo gukuramo inda mu Rwanda ariko hakaba hakiri ikibazo gikomeye ku myumvire,imyemerere ndetse no kutamenya neza iri tegeko.

Ni itegeko ritavugwaho rumwe n’Abanyarwanda aho bamwe babifata nk’amahano abandi bakaba badasobanukiwe byimbitse iby’iri tegeko ryo gukuramo inda.

Ingingo ya 125 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:

*Abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi, n’inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.

Kuva itegeko ryatorwa kugeza ubu, abamaze guhabwa uburenganzira bwo gukuramo nda barasaga 150,000 nk’uko bitangazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Iri tegeko kandi ntirireba abana batewe inda gusa kuko buri mugore n’umukobwa bafite uburenganzira bwo gukuramo inda hatitawe ku kigero cy’imyaka ariko akaba yujuje ibisabwa.

- Advertisement -

Itegeko rivuga ko umuntu wemerewe gukuramo inda ari umuganga wemewe n’amategeko.

Iri tegeko risobanura ko umwana utujuje imyaka 18 y’ubukure adashaka ko inda ye ikurwamo hubahirizwa icyemezo cy’umwana.

Ukorerwa serivisi yo gukuramo inda yuzuza urupapuro rusobanura ibyo agiye gukorerwa, agasobanurirwa ingaruka zabyo yarangiza akabisinyira, iyo ari umwana utarageza ku myaka y’ubukure asinyirwa n’umubyeyi, umurera cyangwa uhagarariye ibitaro byaho igikorwa kigiye kubera.

Mwananawe Aimable uyobora Ihorere Munyarwanda Organization avuga ko mu Rwanda Abangavu aribo bahura n’iki kibazo ku rwego rwo hejuru ariko hakaba haboneka n’indi mibare y’abagore n’abakobwa bakenera iyi serivisi.

Ati ” kugeza ubu hari ibibazo by’abatwara inda zitateganijwe, aho kuzuza inshingano z’abana ahubwo ngo ugasanga bari mu nshingano z’abashakanye.”

Mwananawe Aimable atangaza kandi ko IMRO ikora ubukangurambaga hirya no hino mu Gihugu kugira ngo abantu basobanukirwe n’iri tegeko.

Ati ” Dukora ubukangurambaga mu rwego rwo kubafasha bakamenya aho babariza amakuru hari umurongo wa RBC n’indi miryango ntabwo dukuramo inda dufasha abemerewe.”

Gukuramo inda ntabwo ari igihe cyose umwana abishaka ahubwo ni igihe yafashwe ku ngufu hagakurikizwa amategeko. Dr MWANANAWE Aimable

Akomeza avuga ko uyu muryango wigisha imvo n’imvano y’iri tegeko ndetse no kwigisha abaturage muri rusange kwirinda ihohoterwa no kumenya ko nyuma yo gutwara inda hari ibyo uwasamye atabyifuza yemererwa n’amategeko.

IMRO itangaza ko ubuvugizi  bakora bashingira ku bushakashatsi aho bifashisha imibare itangwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare ndetse n’ubushakashatsi mpuzamahanga.

Dr Anicet Nzabonimpa , impuguke ishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere avuga ko mu Rwanda gukuramo inda bisigaye bikorwa mu buryo bugezweho kuko bitagisaba kujya guharura mu nda kugira ngo inda ivemo ko hari imiti ijyanye n’igihe isigaye ikoreshwa.

Ati ” Ubu bikorwa neza ahantu hemewe ndetse bigakorwa n’umuntu wemewe “

Dr Anicet Nzabonimpa kandi akomeza avuga ko hakiriho abakuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko kubera ko badafite amakuru ko hari itegeko ribemerera ndetse n’abagifite imyemerere yo kumva ko gukuramo inda ari icyaha.

Ati ” Abantu nta makuru baba bafite ,abantu benshi nta makuru baba bafite kuri iyi ngingo ,Usanga bahitamo kujya kwa magendu ntibage kwa muganga noneho ugasanga imibare irimo kugaragara mu mavuriro no muri Minisiteri y’Ubuzima ni iy’imfu z’ababyeyi zaturutse kuri kwa gukuramo inda ku buryo butemewe cyangwa butizewe.”

” Hari abanyura inzira z’ubusamo kubera ipfunwe no gutinya kubibwira ababyeyi, guhungabana no gutinya ibyababayeho.” Dr Anicet Nzabonimpa

Nooliet Kabanyana umunyamabanga nshingwabikorwa wa Rwanda NGOs on AIDS& Health Promotion avuga ko Abanyarwanda bakwiriye guhindura imyumvire ku bijyanye n’iri tegeko bakareka kurisanisha n’umuco.

Ati ” Mfite impamvu iba yatumye mfata icyo cyemezo,ni ukureba ese turabikora gute ? amategeko nyaziho iki ? uburenganzira bw’umuntu ni uko ahabwa serivisi”

Akomeza agira ati ” Iyo abantu bahinduye imyumvire ibintu bigenda neza”

Nooliet Kabanyana asobanura kandi ko iyo itegeko rikorwa ritareba icyiciro runaka hakaba hasabwa imbaraga za buri munyarwanda ko iri tegeko ritakorewe abana ndetse n’abahohotewe gusa ko ari umusanzu wa buri umwe wese kugira ngo risobanuke neza.

Yasabye Abanyamakuru gukora inkuru zinoze kuko ari ijisho rya rubanda kandi bari mu bavuga bakumvwa na benshi ko mu gihe basobanura neza iby’iri tegeko ibyaha byo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko byagabanuka ku butaka bw’u Rwanda.

“Mu gihe umwana asanze atwite agafata ikemezo cyo gukuramo inda, yemerewe guhabwa iyo serivisi nk’undi muntu uwo ari wese”. Nooliet Kabanyana

Imibare igaragaza ko hari abagore ibihumbi 17 buri mwaka bakiri mu myaka yo hasi bigaragara ko babonye serivisi yihuse yo gutabarwa bagize ibibazo byo kuvanamo inda mu buryo budasobanutse.

Ubushakashatsi bugaragaza ko benshi mu banyarwanda batarasobanukirwa n’itegeko ryerekeranye no gukuramo inda ikaba ariyo ntandaro z’ingaruka ziterwa no gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.

Iri tegeko kandi  risobanura ko inda irengeje ibyumweru 22 idakurwamo , ushaka iyi serivisi yegera muganga ubishinzwe mbere y’ibi byumweru.

Bitandukanye no hambere, ubu nta cyemezo cy’urukiko gisabwa ngo usaba iyi serivisi abone kuyihabwa , yuzuza urupapuro rwabigenewe maze muganga akabimukorera.

Ugiye gusaba iriya serivisi ayisabira agomba kuyishyura ariko uwafashwe ku ngufu we  yishyurirwa na Leta.

Gukuramo inda ni icyaha mu Rwanda ariko Leta yashyizeho inzira itunganye yo guhabwa iyi serivisi mu gihe utwite cyangwa ucyeka ko wasamye mu buryo bwavuzwe hejuru bwemewe n’amategeko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mugisha Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC yasabye abanyamakuru gukora inkuru z’imyororokere mu buryo bwa kinyamwuga.

 

Abanyamakuru basabwe gukora inkuru n’ibiganiro ku bijyanye n’imihindagurikire y’imibiri ku ngimbi n’abangavu.

 

Abanyamakuru bishimiye ubumenyi bahawe kuri iri tegeko biyemeza gukora ubukangurambaga mu kurimenyekanisha binyuze mu biganiro n’inkuru bakora.
Abanyamakuru basabwe umusanzu wo kongerera ubumenyi abaturage ku bijyanye n’iri tegeko ryo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwaanda.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW