Abasekirite bavuze ko bibaga inzoga mu kigo bashinzwe kurinda i Masoro

webmaster webmaster

Polisi y’uRwanda ku Cyumweru yerekanye abantu 8 barimo batanu bashinzwe umutekano mu kigo cyigenga, bavuga ko bagambanaga n’abinjiza imodoka inzoga zimwe bakazigurisha.

Cyubahiro Jacques wemera ko we na bagenzi be bibaga inzoga bakajya kuzigurisha

Inzoga bemeye ko bibaga ni izo mu bwoko bwa Bond 7, Uganda Waragi na J&B.

Bariya bagabo berekanywe kuri Polisi ya Remera, bari kumwe n’abandi 3 bo bakekwaho kugura izo nzoga z’inyibano.

Hafashwe amakarito umunani (8) arimo ubwoko bw’inzoga zitandukanye nk’uko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda rubitangaza.

Cyubahiro Jacques w’imyaka 30 yemera ko we na babenzi be 4 bagize uruhare mu kwiba izo nzoga zari mu bubiko bw’ikigo bashinzwe kurinda mu cyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone) i Masoro.

Ati “Umushoferi yazanaga imodoka akayihagarika ku marembo manini y’ikigo bamwe bakinjira ahabitse inzoga bakaziterura bakazipakira mu modoka. Iyo twamaraga kuzipakira twajyaga kuzishakira abakiliya abandi bagasigara barinze ikigo.”

Avuga ko kwiba izo nzoga byari bimaze igihe kinini, ariko ngo babanje kujya biba nkeya zo kunywa.

Muri Mata 2021 baje kugira igitekerezo cyo kujya biba nyinshi bakazigurisha.

Cyubahiro avuga ko atibuka umubare w’inzoga bari bamaze kwiba ariko yibuka ko bari bamaze kuziba inshuro 3, akavuga ko ku nshuro ya mbere umukiriya yabahaye Amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 340, ku nshuro ya kabiri undi abaha ibihumbi 370, ayo bakayagabana ari 5 babanje gukuramo igihembo cya shoferi.

- Advertisement -

Iradukunda William waguraga izi nzoga avuga ko bari bamaze kumuzanira inshuro ebyiri, ndetse ngo hari ubwo bazimukopaga.

Avuga ko bazaga bamubwira ko ari uz’umukire arimo kugurisha mu cyamunara ngo ajye kurangura izindi.

Iradukunda avuga ko yari amaze kubishyura inshuro imwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 370.

Muri iki Cyumweru dusoza ngo nibwo abashinzwe umutekano bamusanze aho atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara baramufata.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura kuko harimo abibaga n’abaguraga ibyibwe.

Yasabye abayobozi b’ibigo byigenga bishinzwe umutekano kujya bagenzura umunsi ku wundi abakozi babo.

Ati ”Polisi ikurikirana biriya bigo kuko biri mu nshingano zayo ndetse inakurikirana aho bashinzwe gucunga umutekano n’uko bahabwa amahugurwa, ariko na bo baba bafite uruhare rwo gukurikirana abakozi babo umunsi ku wundi, abakoresha babo bafite akazi kanini ko kubakurikirana.”

CP Kabera yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda kwiba, ariko n’abafite akazi bakanyurwa n’ibyo bahembwa aho kwiba.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ivomo: RNP

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW