Abaturage bakwiye kugira umuco wo kunyurwa aho kumva ko barenganyijwe- Mayor Ntazinda Erasme

webmaster webmaster

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme asaba abaturage kugira umuco wo kunyurwa aho kumva ko barenganyijwe ngo bahore mu manza.

Mayor Ntazinda avuga ko abaturage usanga basiragira bashaka igisubizo kandi aho bageze bagahabwa kimwe

Mu biganiro byateguwe n’umuryango utari uwa Leta Ihorere Munyarwanda (IMRO) bigahuza imiryango itari iya Leta n’inzego za Leta bikabera mu Karere ka Nyanza, Mayor Ntazinda Erasme yasabye abayobozi kwirinda gusiragiza abaturage babakeneyeho serivisi.

Mayor Ntazinda akomeza avuga ko bijya bibaho ukaba wakemurira umuturage ikibazo ariko akumva atabyishimiye, gusa ngo igikomeye ni uko uba wamuhaye serivisi nziza kandi ku gihe.

Avuga ko igisubizo umuyobozi aha umuturage atari ko kimunyura buri gihe, ariko ngo iyo kitamunyuze hari izindi nzego ashobora kugana ziri ku rwego rwisumbuye.

Ati “Nibutse abaturage ko bakwiye kugira umuco wo kunyurwa cyane ko hari ubwo umuntu bamuha igisubizo urundi rwego yarujyaho bakaba ari cyo bamuha agakomeza kujyenda mu nzego zose nyamara bigaragara ko igisubizo bamuhaye ari cyo.”

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bavuga ko gusiragizwa ku muturage bibaho kandi bikanamugiraho ingaruka.

Butera Jeanne d’Arc uhagarariye AVSI mu Karere ka Nyanza avuga ko bo bahura n’imbogamizi ku miryango basanzwe bakorana aho gusubizwa ku byo bifuza bikiri hasi cyane.

Ati “Iyo umuturage asiragijwe bimugiraho ingaruka kandi agacika intege mu byo yasabaga akaba yanakwiyicarira bikarangiraho.”

Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) watangiye gukorera mu turere dutandukanye turimo Nyanza, Huye, Muhanga, Kamonyi n’ahandi mu mwaka wa 2018 aho bubakaga ubushobozi bw’imiryango itari iya Leta kugira ngo ibashe kugaragaza uruhare rwayo mu bikorwa byageza umuturage ku butabera ndetse hakanozwa imikorere n’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta, hakaba hari gusuzumwa ko ibyo baganiriza Imiryango itari iya Leta n’inzego za Leta bigenda bigerwaho.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA