Arsene Wenger watoje igihe kirekire Arsenal “The Gunners” yaje i Kigali

webmaster webmaster

Arsene Wenger wahoze ari Umutoza wa Arsenal, ari mu Rwanda yaje mu nama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Arsene Wenger yitabiriye inama izabera i Kigali ya Komite Nyobozi ya CAF

Wenger ni Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA.

Inama ya Komite Nyobozi ya CAF izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021, ikaba izayoborwa na Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe.

Mu bandi Bayobozi b’icyubahiro bazitabira iyi nama ni Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

CAF ivuga ko mu bizigwa harimo igitekerezo cyo gushyiraho irushanwa ry’umupira w’amaguru rizajya ruhuza amashuri “Pan-African Schools Football Championship”, ibijyanye n’amasezerano yasinywe hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF, n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Abayobozi bazanaganira ku nkunga ya FIFA igera kuri miliyari y’amadolari ya America azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo.

Mu bindi bizavugwaho ngo ni ingengabihe y’imikino mu mwaka 2022-2024. Hakaba hanateganyijwe izindi nama zizahuza ba Perezida ba Zone z’umupira w’amaguru COSAFA, CECAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A, WAFU B.

Inama ya Komite Nyobozi ya CAF yaherukaga kuba tariki 30 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Arsene Wenger ni umwe mu nshuti za Perezida Paul Kagame

UMUSEKE.RW