BNR yatangaje ko urwego rw’imari rutahungabanyijwe na Covid-19

webmaster webmaster

Akanama gashinzwe urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda kagaragaje ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyazahaje ibyiciro byinshi bigize ubukungu, urwego rw’imari muri rusange ruhagaze neza.

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko umutungo wa za banki wazamutseho 23.6% ugera kuri miliyali zisaga 4,501Frw.

Urwego rw’ibigo by’imari iciriritse umutungo wabyo wazamutse ku gipimo cya 14.6% ugera kuri miliyali 368.2Frw kugeza mu mpera za Werurwe 2021 ugereranyije n’izamuka rya 14.4% ryagaragaye muri 2020 mu gihe nk’icyo.

Guverineri wa Banki Nkuru John Rwangombwa yavuze ko izamuka ryatewe n’amafaranga Leta yashoye mu rwego rw’imari bitandukanye n’umwaka ushize.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko igipimo cy’inyungu fatizo kizakomeza kuba kuri 4.5% kuri banki z’ubucuruzi, mu rwego rwo kuzitera ingabo mu bitugu no gushyigikira izanzamuka ry’ubukungu bwazo zitanga inguzanyo n’izindi serivisi z’imari zinoze ku baturarwanda.

BNR ivuga ko ari umwanzuro wafashwe n’Inama ngarukagihembwe ya Komite ya Politiki y’lfaranga yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, isuzuma ibyagezweho nyuma y’ingamba zafashwe mu nama iherutse, inareba uko ubukungu bwifashe n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, ku rwego rw’lsi n’imbere mu Gihugu.

BNR ivuga kandi ko ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga na byo byiyongereye, nubwo ubuyobozi bw’iyo banki buvuga ko hagikenewe ubufatanye n’abatanga izo serivise kugirango igiciro cyazo cyorohere abagenerwabikorwa.

Banki Nkuru y’u Rwanda itangaza kandi ko nubwo urwego rw’imari rwazamutse, inguzanyo zitishyurwa neza ziyongereye zigera ku gipimo cya 6.6%, bivuye kuri 4.5% zariho mu mpera za 2020, mu gihe muri Werurwe 2020 zari kuri 5.5%.

Ku isoko ry’ivunjisha, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranije n’idorali ku gipimo cya 0.993% ugereranije n’igabanuka rya 0.996 mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize.

- Advertisement -

Politiki y’ifaranga yorohereza ishoramari yatumye habaho igabanuka ry’igipimo cy’inyungu ku isoko ry’imari y’igihe gito n’iry’igipimo cy’inyungu ku yandi masoko y’imari.

Umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu wagabanutseho 3.4% mu mwaka wa 2020, iri rikaba ari ryo gabanuka ry’ubukungu rya mbere ribaye kuva mu mwaka wa 1994.

Bitewe n’ingamba za Politiki zafashwe n’iyoroshywa ry’amabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubukungu bwatangiye kuzanzamuka mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2020, nyuma y’ihungabana rikabije ryabaye mu gihembwe cya kabiri cy’uwo mwaka.

Muri Werurwe 2021, igipimo cy’amafaranga yose akoreshwa mu Gihugu, cyazamutseho 22.5% mu gihe cyari cyiyongereyeho 12.3% muri Werurwe 2020. Muri icyo gihe kandi, inguzanyo zahawe abikorera ziyongereyeho 22% ugereranyije n’izamuka rya 12.5% muri Werurwe 2020.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW