Bugesera: Yabwiye Polisi ko murumuna we yamwibye arenga miliyoni 7Frw afatwa ayagerereye

webmaster webmaster

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi yafashe uwitwa  Munyabarenzi  Ilidephonse  w‘imyaka 28, afite Frw 4, 899, 000 yemera ko ari amwe mu yo yibye mukuru we utuye mu Karere ka Bugesera.

Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama, mu Kagari ka Ryankana, mu Mudugudu w Rusizi.

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  avuga ko Munyabarenzi yafashwe biturutse ku makuru  yatanzwe n’umuvandimwe we witwa Umwanankabandi  Berthe  w’imyaka 42 utuye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Ntarama.

Yagize ati ”Umwanankabandi avuga ko tariki ya 26 Gicurasi yagiye kuri Banki kubikuza Frw 7, 879, 590. Ngo yari amafaranga y’ikimina bagombaga kuyagabana bukeye tariki ya 27 Gicurasi, Munyabarenzi  nk’umuvandimwe mu muryango yari  amaze ibyumweru bibiri yaraje kumusura amuca inyuma yica urugi rw’icyumba yiba ya mafaranga yose.”

CIP Karekezi avuga ko mu makuru yatanzwe na Umwanankabandi Berthe yavuze ko Munyabarenzi yari abizi ko  yavuye kubikuza ayo mafaranga kandi ko yari abizi ko abantu bo mu kimina baza kuyagabanira kwa Umwanankabandi.

Ngo yaramucunze adahari  yica urugi rw’icyumba atwara igikapu yari arimo ahita asubira iwabo mu Karere ka Rusizi.

Ati ”Akimara gutanga ayo makuru kuri Polisi ikorere muri sitasiyo ya Ntarama mu Bugesera  baraduhamagaye inaha mu Bugarama dutangira gushakisha Munyabarenzi. Abapolisi  bamusanze aho aba  mu kagari ka Ryankana mu Mudugudu wa Rusizi bamusangana  Frw 4, 899, 000.”

Uyu musore ngo yemeye ko yishe urugi aterura agakapu karimo amafaranga  ariko ngo ntiyari azi umubare urimo.

Munyabarenzi  yemera ko yakoresheje agera kuri Frw 100, 000 mu ngendo ava mu Bugesera ajya i Rusizi.

- Advertisement -

CIP Karekezi avuga ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane aho  Munyabarenzi  yashyize andi mafaranga arenga miliyoni 3 kuko nyiri ukwibwa yivugira ko yabikuje kuri banki amafaranga miliyoni 7 undi  akayatwara yose.

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye Umwanankabandi wihutiye gutanga amakuru bigatuma ucyekwaho icyaha afatwa hakiri kare.

Yakanguriye n’abandi baturarwanda kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Munyabarenzi  yahise yoherezwa  ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira hatangire iperereza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW