Djihad Bizimana yasezeye ku busore

webmaster webmaster

Umukinnyi wa Waasland Beveren yo mu Bubiligi n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Djihad Bizimana yakoze ubukwe na Dalida Simbi bari bamaze igihe kirekire bakundana.

Ejo ku wa gatandatu ni bwo Djihad na Dalida bakoze ubukwe.

Ni nyuma y’uko ku ya 8 Werurwe 2021 uyu mukinnyi yasabye uyu mukobwa ko batera indi ntambwe mu rukundo rwabo, akamubera umugore undi na we abyemera atazuyaje.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye ejo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ibirori byabereye mu Bubiligi aho basanzwe baba.

Biteganyijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka ari bwo hazaba imihango yo gusezerana imbere y’amategeko no kwakirwa n’imiryango bizabera i Rubavu aho umuryango wa Djihad utuye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW