Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Dr Gahakwa wahoze ayobora RAB yahawe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi 3
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Dr Gahakwa wahoze ayobora RAB yahawe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi 3

webmaster webmaster 29/05/2021 7:23

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwahamije Dr Daphrose Gahakwa icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rutegeka ko ahabwa igihano cy’umwaka umwe n’amezi atatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Urubanza rwasomwe n’inteko y’abacamanza babiri bitewe n’uko uwa gatatu yagiye mu butumwa bw’akazi ku Rukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rwagize Dr Gahakwa umwere ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ugizwe n’imashini yuhira byavugwaga ko yajyanye mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora rumuhamya icyaha cyo gutanga isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Icyaha cyahamye Dr Gahakwa Daphrose ni icyo guha isoko umuntu utabifitiye uburenganzira.

Mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwavuze ko mu 2016 Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira.

Iryo soko ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha. Icyo cyaha ni cyo cyamuhamye.

Dr Gahakwa Daphrose n’abamwunganira bafite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu Rukiko Rukuru.

Dr Gahakwa Daphrose yatawe muri yombi n’Ubushinjacyaha mu Ukwakira 2020

- Advertisement -

Ivomo: Igihe

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

Kamonyi: Bihaye umukoro wo gusezerera ubukene bukabije

webmaster 29/05/2021 7:23 29/05/2021 7:23
Share
Inkuru ibanza Uganda na Kongo basinyanye amasezerano yo kubaka imihanda no guhashya ADF-NALU
Inkuru ikurikira REMA yasabye abatuye Rubavu kutagira impungenge ku mwuka bahumeka
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubuzima
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
09/12/2023 10:50

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?