Gisagara: Croix Rouge yakoresheje asaga miliyari 1 Frw mu kuzamura imibereho y’abaturage

webmaster webmaster

Abaturage bo mu Mirenge ya Kibilizi, Kansi, Muganza na Mukindo mu Karere ka Gisagara, baterwa inkunga na Croix Rouge y’u Rwanda bavuga ko uyu muryango utabara imbabare wabafashije kwiteza imbere binyuze mu nkunga wabashyikirije mu bihe bitandukanye.

Imwe mu nka umuryango Croix Rouge abo muri Gisagara

Bimwe mu bikorwa bishimira uyu muryango wabagejejeho, harimo umuyoboro w’amazi wa km 15 ugaburira ingo zisaga 5000, Ibitaro bya Kibilizi, Ikigo Nderabuzima ndetse n’amwe mu mashuri yubatswe mu Murenge wa Kibilizi.

Hari imiryango 45 itishoboye Croix Rouge yoroje inka muri 2005, yubakira indi miryango igera ku 123 ndetse ndetse inagira uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri 12.

Yanorohereje abanyeshuri 3003 bo mu miryango ikennye kwiga, aho mu bihe bitandukanye yabageneraga ibikoresho by’ishuri n’amafaranga yo kurya muri gahunda ya School Feeding.

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi, bashimangira ko kubakirwa ibyumba by’amashuri byakemuye ikibazo cy’abana bajyaga kwiga bakuze bitewe n’uko nta shuri ryari ribegereye.

Kangabire Alphonsine ati “Mbere ritaraza [ishuri] abana bacu bigaga kure bagakora urugendo rwo kujya i Kansi ku Kiliziya, ni ahantu hari urugendo rw’isaha n’igice ku mwana. Twasigaranaga impungenge ko imodoka zibagonga cyangwa bakayoba,…

Ikindi ni uko umwana muto atajyaga kwiga kare ahubwo twategerezaga ko abanza gukura. Mfite abana babiri biga kuri iri shuri n’abandi batatu baharangije; urumva ko kutuzanira iri shuri byatugiriye akamaro.”

Mu Mirenge ya Muganza na Mukindo imiryango 123 irimo iyabaga muri nyakatsi n’itaragiraga aho kuba yubakiwe inzu na Croix Rouge, abayigize bemeza ko ubu babayeho neza.

Yankurije Siperansiya ati “Nabaga muri Nyakatsi nyagirwa nenda kuzicwa n’umwanda, baraza barahankura banyubakira inzu mu mudugudu. Kuri ubu mbayeho neza kuko ndya nkaryama nkabasha gusinzira n’abana banjye batatu.”

- Advertisement -
Mu bindi bikorwa remezo bahawe harimo n’amazi meza

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume avuga ko ibikorwa bakora biba bigamije gufasha abababaye no kubahindurira imibereho kugira ngo ibe myiza.

Ati “Ibyo bikorwa byose bimaze gukorwa hano byatwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 73Frw. Abaturage tubasaba kwita ku byo bagejejweho kugira ngo babeho neza kuko byakozwe hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, avuga ko Croix Rouge y’u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza kuko ibafasha mu iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’ibanze y’umuturage.

Ati “Croix Rouge idufasha muri byinsi kuko hari n’abantu benshi bagiye bahura n’ibiza muri ibi bihe by’imvura, igahita itabara ikabubakira amacumbi ikabaha n’ibikoresho by’ibanze. Ni umufatanyabikorwa mwiza dushimira.”

Uyu muyobozi aboneraho asaba abaturage guharanira gukora bakiteza imbere kugira ngo bashyigikire ibikorwa byiza bagezwaho n’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Bimwe mu byumba by’amashuri Croix Rouge y’u Rwanda yubatse ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyaruhengeri mu Murenge wa Kansi.
 Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Sebaganwa Guillaume.

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW