Indege za RDF zakoreshejwe mu kugeza inkingo za Covid-19 mu Ntara z’Igihugu

webmaster webmaster

Indege z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangiye igikorwa cyo kugeza icyiciro cya kabiri cy’Inkingo za Covid-19 mu Ntara zose z’u Rwanda, mu rwego rwo kwitegura ibikorwa by’ikingira rya kabiri bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021.

Indege nizo ziri kwifashishwa mu kugeza izi nkingo hirya no hino mu Gihugu.

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu twa mbere twakiriye izi nkingo, aho indege ya RDF  ku kibuga cy’Indege kiri hafi n’Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru, hamaze kugezwa inkingo za Covid-19 Ibihumbi bitanu (5 500) zizahabwa abaturage ku nshuro ya kabiri.

Mu Karere ka Huye kajugujugu za RDF zahageze ahagana Saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu Gatanu.

Byitezwe ko izi nkingo zitangira gukwirakwizwa mu Bitaro no mu Bigo Nderabuzima biri muri ako Karere ndetse n’ibiri mu Karere ka Gisagara.

Uturere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, izi nkingo zirabageraho hifashishijwe imodoka ziturutse mu Mujyi wa Kigali.

Inkingo kandi zamaze kugezwa mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, aho biteganyijwe ko aka Karere ka Rusizi kari bwakire inkingo 10 000, izigera ku 5 000 ziri bujyanwe mu Bitaro bya Gihundwe izindi 5 000 zijyanwe mu Bitaro bya Mibirizi.

Akarere ka Nyamasheke nako kahawe inkingo 5500, kuri uyu wa Gatandatu bazatangira gutanga inkingo muri aka Karere ku bitaro bitandukanye birimo ibya Kibogora biri bwakire inkingo 3010 kuri uyu wa Gatanu.

Nyuma yo kugeza inkingo za Covid-19 mu bice binyuranye by’Intara y’Amajyepfo n’Iburangerazuba, ubu indege y’Ingabo z’u Rwanda ikomeje iki gikorwa igeza izi nkingo mu bice by’Intara y’Amajyaruguru n’Iburasirazuba.

Mu Majyaruguru izi nkingo zamaze kugezwa mu Karere ka Musanze ku munsi w’ejo abaturage bazahabwa urukingo rwa kabiri.

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante) yatangaje ko yakiriye inkingo ibihumbi magana abiri na mirongo ine na birindwi (247.000) za AstraZeneca, zigiye kwifashishwa mu guha urukingo rwa kabiri rwa Covid-19 abari barakingiwe urwa mbere ntibahite babona urwa kabiri.

Minisiteri y’Ubuzima itangaje ibi, mu gihe hamaze iminsi amakuru y’uko inkingo (by’umwihariko iza AstraZeneca) zaba zarabaye iyanga bitewe n’ikibazo gikomeye cy’iki cyorezo cya Covid-19 cyigize kagarara mu gihugu cy’Ubuhinde, ari nabwo bwoherezaga inkingo nyinshi muri Afurika.

Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye gukingira umubare munini ugizwe n’ibyiciro byihutirwaga. Aha twavuga nk’abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara zitandura, abageze mu zabukuru, abakora mu nzego z’umutekano, abarimu n’abandi.

U Rwanda rumaze gukingira abaturage basaga ibihumbi 350. Hirya no hino mu Bigo Nderabuzima biteguye gutanga izi nkingo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW