Karekezi Olivier yirukanwe muri Kiyovu Sports kubera imyitwarire idahwitse

webmaster webmaster

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ku Cyumweru ko bwarikanye umutoza Karekezi Olivier  ku mpamvu z’imyitwarire idahwitse.

Olivier Karekezi wari umaze igihe atoza Kiyovu Sports

Itangazo ryasinywe na erezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal tariki 02 Gicurasi 2021, rivuga ko Karekezi yarenze ku mategeko ngengamyitwarire.

Rigira riti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buramenya abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko bwamaze gutandukano n’uwari umutoza wayo mukuru bwana Karekezi Olivier Fils, kubera ko yarenze ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe, n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19; ubwo yikuraga aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira, ntiyanaboneka no mu myitozo nta mpamvu.”

Ku wa Gatandatu Rutsiro FC izamutse vuba yatsinze Kiyovu Sports 2-1 ziri mu itsinda rimwe na Rayon Sports yo yatsinze Gasogi United 1-0.

Karekezi Olivier yageze muri Kiyovu Sports muri Kamena 2020, ahabwa amasezerano yo gutoza iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma y’uko umutoza w’agateganyo Emmanuel Ruremesha yari amaze kugenda.

Uyu mugabo waretse umupira muri 2013, mbere yo gutoza Kiyovu yatoje igihe gito muri Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, icyo gihe yari afatiye hagati Rayon Sports abasha no kuyihesha ibikombe bitatatu birimo na Super Cup.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW