Muhanga:Urubyiruko rwakoraga mu birombe bitemewe, rweretswe ko ibikomoka ku mpu byinjiza amafaranga

webmaster webmaster

Abasore n’inkumi bakoraga imirimo ivunanye mu birombe, bavuze ko uruhu rw’Inka rumwe baruvanamo inkweto 10, bavuga ko batangiye kwinjiza amafaranga yo kwibeshaho.

Uru rubyiruko rwiga gukora inkweto n’imikandara mu gihe cy’amezi 13.

Ibi babwiye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice n’inzego zitandukanye ubwo zabasuraga kuri uyu wa kane taliki ya 27 Gicurasi 2021.Uru rubyiruko ruvuga ko rudateze kuzibagirwa ubuzima bushaririye, kuko bajyaga gucukura amabuye mu buryo butemewe bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.

Uwiringiyimana Jeannette avuga ko bakoraga imirimo yo mu ngo bahembwa amafaranga make, basaza babo bakajya mu kazi ko gucukura amabuye bitemewe kandi bataruzuza imyaka y’ubukure.

Yagize ati: ”Twatangiye kwizigamira dufite ikigega kiduha inguzanyo twise ”birashoboka”

Uwiringiyimana yavuze ko bakora ukwezi kwarangira bagahembwa kimwe n’abandi bakozi.

Uwiringiyimana Jeannette avuga ko imirimo yo mu ngo bakoraga nta nyungu bakuyemo.

Mukeshimana Jean D’Amour avuga ko yatangiye imirimo y’ubucukuzi afite imyaka 16 y’amavuko, avuga ko nta mutekano yigeze agira icyo gihe cyose, kuko yabonaga ibirombe bihitana bagenzi be areba.

Ati:”Usibye kwicwa n’ibirombe, twahoraga twirukankanwa n’inzego kubera ko twacukuraga nta byangombwa dufite.”

Yavuze ko ubumenyi afite bwo gukora inkweto, imikandara n’amashakoshi y’abagore bimufiyiye inyungu.

Umuyobozi wa Sendika y’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu(Syndicat des Travailleurs au Service des Droits Humains), Bizimana Alphonse avuga ko Kabacuzi nk’Umurenge ucukurwamo amabuye menshi ariyo mpamvu yatumye bahashyira ishuri ry’imyuga kuko babonaga Urubyiruko rwinshi rwarataye amashuri rujya mu birombe.

- Advertisement -

Yagize ati:”Twafatanyije n’Ubuyobozi kubakuramo, ubu tumaze kuvanamo abana 198”

Bizimana yabwiye UMUSEKE ko bamwe muri aba barangije Kaminuza kandi baragize n’amahirwe yo kwiga imyuga, kandi ko kuri ubu babahuje n’ibigo by’Imali.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko iki gikorwa cyo kwigisha Urubyiruko imyuga gishimishije.

Yagize ati:”Turacyafite umubare munini w’abana baterwa inda n’abandi bakora imirimo mibi”

Yasabye uru Rubyiruko kuba ba ambasaderi muri bagenzi babo babagaragariza ingaruka mbi zibirimo n’ibyiza bavana mu kwigishwa imyuga.

Gukora inkweto, imikandara n’amashakoshi bikomoka ku mpu, Uru rubyiruko rwifashisha ibimera birimo ibiti bya badakatsi, iminyinya, zederera n’ibibabi by’ipapayi mu gihundura irangi ry’ibyo bakora kuba igaju.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Umuyobozi wa Sendika y’abakozi baharanira uburenganzira bwa Muntu, Bizimana Alphonse yereka Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’inzego bari kumwe inkweto zikoze mu ruhu,urubyiruko rukora.
Mukeshimana Jean D’Amour avuga ko yatangiye gucukura amabuye bitemewe afite imyaka 16 ariko nta kintu yigize akuramo.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW /Muhanga