Nyanza: Abantu 73 barimo Abageni bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

webmaster webmaster

Mu mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka  Nyanza hafatiwe abantu bari mu birori byo muhango wo gusaba no gukwa aho babikoreraga hahita hafungwa by’agateganyo.

Polisi ikihagera ibirori byahise bihunduka ubusa burizwa imodoka bajyanwa kuri Stade

Byabereye ahazwi nko ku Bigega muri Motel yitwa Kingdom Village aho mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Gicurasi 2021 hari abakwe bakuru n’ababyeyi, n’abandi baje mu birori  byo gusaba no gukwa inzego za Polisi zifatanyije n’iz’ibanze barabafata kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.

Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE bavuze ko bari mu makosa kuko bari bateguye ibirori.

Uwitwa FODA Celestin wari umukwe mukuru ku ruhande rw’umukobwa yavuze ko Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza (DPC) yabasanze bari mu myiteguro y’ubukwe gusa umuhango wo gusaba no gukwa wari utaratangira ariko bo ubwabo bakemera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.

Habyarimana Jean Marie Vianney se wabo w’umukobwa yemeye ko bari mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19 gusa ngo bamenye amakuru mbere ko ibirori byabo bitari bube, Polisi ihageze maze bose bajyanwa muri salle ibirori bitaraba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yemeje ko bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19 kuko bari mu bukwe kandi bitemewe.

Ati “Coronavirus irica hari amabwiriza yo kuyirinda ari na yo mpamvu abantu bagomba kuyubahiriza kandi tuzatsinda nibikorwa.”

Bose uko ari 73 bahise bajyanwa muri Stade y’Akarere ka Nyanza ngo bapimwe icyorezo COVID-19 biyishyuriye batanga amande (nyiri motel atanga frws 100,000, uwateguye ibirori acibwa amande frws 50,000 naho buri umwe mu bitabiriye ibyo birori buri wese acibwa amande ya Frws 5000), motel Kingdom iranafungwa by’agateganyo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Amafoto@NSHIMIYIMANA
Theogene NSHIMIYIMANA