Nyanza: Uwarokotse Jenoside yagabiwe inka asaba aho kuyororera

webmaster webmaster

Abagize Ihuriro ry’amadini n’amatorero rikorera mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bagabiye inka Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi asaba ko bamuha n’aho ayororera.

Inka ye avuga ko nta kiraro cyo kuyororeramo afite

Uwamugira Christine warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 atuye mu Mudugudu wa Kamatovu,  mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busamana mu Karere ka Nyanza yagabiwe inka n’abagize Ihuriro ry’amadini n’amatorero.

Avuga ko ashimiye abamugabiye inka yemeza ko birimo no kuba bamutekereza ko ari icyizere cy’ubuzima bamugaruriye.

Ati “Iyi nka nzayifata neza kandi nizeye ko izangeza ku iterambere ryanjye n’urugo rwanjye muri rusange.”

Akomeza asaba inzego z’ubuyobozi kumufasha bakamwubakira ikiraro cyiza kuko we nta bushobozi afite.

Ati “Nifuza ko bampa amabati n’ibiti nkubaka ikiraro cyiza byamfasha cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yavuze ko ikibazo cy’uriya muturage cyo kutagira ikiraro cyiza na bo bakimenye kandi bagomba kugikemura bidatinze bakamwubakira ikiraro cyiza.

Habineza Ignace usanzwe ari Pasiteri mu itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi akaba ari na we wari uhagarariye abanyamadini n’Amatorero yavuze ko ubusanzwe ihuriro ry’Amadini n’Amatorero rifasha abaturage nk’uko babigenjeje ku warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Tuzakomeza gufasha nk’uko dusanzwe tubigenza birimo gutanga amafunguro, amatungo, kubakira utishoboye n’ibindi.”

- Advertisement -

Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero ryo mu Murenge wa Busasamana rigizwe n’amadini n’Amatorero 15 bakoze umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro ya 27.

Mu bihe bitandukanye  bagiye bigisha abantu ubumwe n’ubwiyunge aho abakoze Jenoside bagiye basaba imbabazi abayikorewe binatuma hishyurwa imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside  amafaranga arenga miliyoni 12 y’u Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA