Perezida Emmanuel Macron azasura u Rwanda mu mpera za Gicurasi

webmaster webmaster

Ubuyobozi bwa Perezidansi y’Ubufaransa bwavuze ko uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda biteganyijwe ko ruzaba tariki ya 27 na 28 Gicurasi 2021.

Perezida Paul Kagame aherutse mu nama i Paris akaba yaraganiriye na Emmanuel Macron

Perezida Emmanuel Macron, azasura u Rwanda nk’intambwe nshya mu guhuza umubano w’Ibihugu byombi nyuma y’imyaka ibarirwa muri 27 umubano w’ibihugu byombi utameze neza.

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron mu Rwanda rurebana no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida w’u Bufaransa yagize ati: “Uru ruzinduko ni intambwe nshya mu mibanire kandi nta gushidikanya ko ari icyiciro cya nyuma cyo guhuza umubano.”

Kuva manda ye y’imyaka itanu yatangira, Emmanuel Macron yatangiye kugaragaza ubushake bwo gukorana n’u Rwanda, cyane cyane ko hashyizweho raporo yakozwe n’amateka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside y’Abatutsi mu 1994.

Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kimaze imyaka kivugwa cyane ndetse kikaba cyanatumye umubano w’ububanyi n’amahanga uhuza Paris na Kigali hagati ya 2006 na 2009.

Biteganyijwe ko Perezida Macron azajya ku rwibutso rwa Gisozi i Kigali, aho azavugira ijambo mbere yo kujya kubonana na Perezida Paul Kagame na we umaze icyumweru avuye i Paris mu Bufaransa.

Perezida w’u Bufaransa kandi azatangiza ku mugaragaro ikigo ndangamuco cy’u Bufaransa, bimwe mu bizaranga icyiciro gikomeye mu kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron azakomeza n’uruzinduko muri Afurika y’Epfo ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, aho uruzinduko rwe muri iki gihugu ruzibanda kurwanya icyorezo cya Covid-19 n’ihungabana ry’ubukungu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW