Perezida Salva Kiir yaseshe Inteko Ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo

webmaster webmaster

Muri Sudani y’Epfo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Perezida Salva Kirr yaseshe Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo muri 2018.

Perezida Salva Kiir yaseshe Inteko Ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yavuze ko yaseshe iyi Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo hashyirweho Inteko Ishinga Amategeko nshya ihuriweho n’impande zombi zimaze igihe zihanganye muri Sudani y’Epfo.

Nta tariki yatangajwe y’igihe Inteko Ishinga Amategeko nshya izatangira gukora gusa kuri Televiziyo y’Igihugu Perezida Kiir yavuze ko ari mu minsi ya vuba.

Ishyirwaho ry’Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho n’imitwe yombi ihora ihanganye ni kimwe mu bikubiye mu masezerano yasinywe muri Nzeri 2018 hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi Perezida Dr. Rieck Machar nyuma y’intambara yamaze imyaka itanu ihanganishije abo bayobozi.

Abaturage bagera ku bihumbi 380 baburiye ubuzima muri iyo ntambara mu gihe abagera kuri Miliyoni enye bavuye mu byabo.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango itegamiye kuri Leta muri Sudani y’Epfo bavuga ko bishimiye iseswa ry’iyo Nteko Ishinga Amategeko yari isanzweho, bavuga ko byari bikwiye ko iseswa ariko kandi bagaragaza ko nta cyizere gihagije bafite.

Aya masezerano yasinywe mu 2018 yemeje ko Inteko nshya izaba igizwe n’Abadepite 550 harimo 332 bo mu ishyaka rya Perezida Kiir rya SPLM. Abo badepite ntibazatorwa ahubwo bazatoranywa n’amashyaka atandukanye.

Leta ihuriweho muri Sudani y’Epfo yatangiye gukora ku wa 22 Gashyantare 2020 ariko impande za Perezida Salva Kiir na Visi Perezida Rieck Machar zihora zihanganye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW