RDC: Abatuye mu Mujyi wa Goma bategetswe kuwusohokamo

webmaster webmaster

Guverineri w’Intara ya Nord Kivu, Constant Ndima Kongba, yategetse abaturage batuye umujyi wa Goma guyisohokamo bitewe n’uko hari ubwoba ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka.

Abatuye mu duce twa Majengo, Mabanga Nord na Sud, Bujovu, Virunga, Murara, Mapendo, Mikeno, Kahembe, na Volcano basabwe bose guhunga umujyi wa Goma bakerekeza i Sake na Minova.

Abatuye mu duce twa Majengo, Mabanga Nord na Sud, Bujovu, Virunga, Murara, Mapendo, Mikeno, Kahembe, na Volcano basabwe bose guhunga umujyi wa Goma bakerekeza i Sake na Minova, nk’uko itangazo ryanyuze kuri RTNC Goma ribivuga.

Guverineri Constant Ndima, yasabye aba baturage bo muri ibi bice gufa ibyabo by’ibanze bakajya kure ya Goma kuko isaha n’isaha ishobora kongera kurekura amazuku.

OVG iratangaza ko ibikoma by’ikirunga bishobora kuzamukira mu kiyaga cya Kivu, bikaba byahitana buzima bw’abatuye Goma no mu nkengero za Gisenyi mu Rwanda.

Abaturage batangiye guhunga umujyi wa Goma i saa cyenda z’igitondo cyo ku wa 27 Gicurasi 2021, mu baganiriye na UMUSEKE bavuga ko nta n’umwe wigeze agoheka, ko bamaze kuzinga utwangushye berekeza i Sake na Minova.

Hari uwagize ati “Abaturage ba Goma bafashe inzira berekeza i Sake na Minova guhera saa cyenda. Guverineri na OVG batangaje ko ikirunga gishobora kongera kuruka. Turahangayitse inzara ni yose.”

Ubuyobozi bwasabye ababyeyi ko mu guhunga bakwandika numero zabo za telefone bakazishyira mu mifuka y’imyenda y’abana babo, kugira ngo hirindwe ko abana baburana n’ababyeyi bakaburirwa irengero.

 

Guverineri w’Intara ya Nord Kivu, Constant Ndima Kongba, yategetse abaturage batuye umujyi wa Goma guyisohokamo.

Mu masaha y’umugoroba wo ku wa 22 Gicurasi 2021, nibwo Ikirunga cya Nyiragongo kimaze iminsi gitanga ibimenyetso byo kuruta cyatangiye kohereza hejuru ibikoma byo mu nda y’Isi.

- Advertisement -

Mu Mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru no mu nkengero zaho imitingito ikomeje kumvikana, aho ku munsi w’ejo byibura nyuma y’iminota 10 humvikanaga umutingito ugasiga wangije ibikorwa, birimo Sitasiyo za Essence, amazu y’abaturage ndetse amazi n’amashanyarazi na byo bikomeje kuba ikibazo muri uyu Mujyi.

Muri uyu Mujyi kandi ikibazo cy’inzara cyageze ku rundi rwego kuko abasenyewe inzu n’iruka ry’ikirunga  cya Nyiragongo kugeza magingo aya nta mfashanyo barahabwa, baratakambira abagira neza ngo babagoboke.

 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW