Rubavu: Abateshejwe magendu y’imyenda basanze umuturage mu murima baramutema

webmaster webmaster

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu 20 bakireye magendu bayikanze babiri barafatwa abandi bariruka baza gusanga umuturage mu murima we arinze ibirayi baramukubita ndetse bamutema mu mutwe.

Umwe mu basore bafashwe bikoreye imyenda n’inkweto bivuye muri DR.Congo

Mu masaha ya saa munani z’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende ku bufatanye n’izindi nzego yafashe amabaro 16 y’imyenda n’andi 4 y’inketo za caguwa byari byinjiye biturutse muri DR.Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko izi magendu zafatiwe mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu biturutse ku makuru Polisi yari yahawe n’abaturage.

Yagize ati “Polisi yari yahawe amakuru ko mu nzira inyura muri ako gace kavuzwe haruguru ko hanyura abantu bikoreye ibicuruzwa bya magendu babivanye mu gihugu cya Congo, niko kujyayo mu masaha ya saa munani z’igicuku. Haje abantu barenga  20  bikanze Abapolisi bakubita hasi ibyo bari bikoreye bariruka.”

Mu bari bikoreye iyi magendu hafashwemo uwitwa Dufitumukiza Gaspard w’imyaka 22 na Twagirayezu w’imyaka 21. Abapolisi barebye ibyo bari bikoreye basanga ni amabaro 16 y’imyenda n’andi 4 y’inkweto bya caguwa.

CIP Karekezi yavuze ko abacitse Polisi basanze umuturage witwa Mberabagabo Hungu aho yari arinze umurima w’ibirayi muri uriya Mudugudu wa Rukeri baramukubita banamutema n’umupanga mu mutwe.

Ati “Cyakora Polisi ihita imugeraho imujyana mu Bitaro bya Gisenyi yitabwaho.”

CIP Karekezi avuga ko ku wa Mbere mu Murenge wa Bugeshi mu gasanteri ka Kabumba harema isoko ari na ryo benshi bazanamo izo magendu kuzicuruza izindi bakazambukana mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abakora ubucuruzi bwa magendu ko nta gahenge na gato bazigera bahabwa na Polisi ku bufatanye n’izinde nzego ndetse n’abaturage, ko icyuruta ari uko babireka bagakora indi mirimo yemewe n’amategeko.

- Advertisement -

Abafashwe uko ari babiri bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera mu gihe iperereza rikomeje ngo abacitse na bo  bafatwe.

Ibyafashwe na byo byashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ishami rya Rubavu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Icyo amategeko avuga:

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika (US$5000).

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW