Rubavu: Imodoka za ‘Twegerane’ zahanitse ibiciro by’ingendo ziza i Kigali

webmaster webmaster

Imodoka zitwara abagenzi zibakura i Gisenyi zerekeza mu Mujyi wa Kigali zirabona umugabo zigasiba undi, ibiciro by’ingendo byazamutse ku buryo abagenzi babuze ayo bacira n’ayo bamira muri Gare ya Gisenyi.

Muri Gare ya Gisenyi umubare washaka kujya i Kigali uri kwiyongera ku bwinshi.

Iri zamuka ry’ibiciro n’ibura ry’imodoka byakuruwe n’abantu benshi bakomeje kuva mu Mujyi wa Gisenyi kubera ubwoba bw’imitingito itavanaho yaherekeje iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo isenya inzu z’abaturage n’ibindi bikorwa remezo byiganjemo imihanda.

Kugeza magingo aya imitingito mu Karere ka Rubavu ntiratuza, amashuri yafunze mu rwego rwo kwirinda ko hari abahaburira ubuzima.

Benshi mu banyeshuri bakomoka mu Turere dutandukanye tw’Igihugu biga mu Karere ka Rubavu bazindukiye muri Gare ya Gisenyi bafata imodoka zibajyana iwabo.

Hari n’abaturage bahisemo kuba bavuye muri Gisenyi mu gihe iyi mitingito ikomeje kwiyongera.

Umwe mu bashoferi utwara imodoka za twegerane yabwiye Umunyamakuru wa UMUSEKE, ko ibiciro biri kuzamuka bitewe n’ubwinshi bw’abagenzi bakeneye kuva muri Rubavu.

Uyu mushoferi avuga ko nta modoka ya Twegerane irimo itwara umugenzi i Musanze ko zose zahinduye ibyerekezo ko kugera i Kigali kuva ku munsi w’ejo umugenzi yishyura amafaranga y’u Rwanda 5000, ibi binemezwa n’abagenzi bar muri gare kuva ku munsi w’ejo kuwa kabiri.

Usibye imodoka za ‘twegerane’ ziri gushyiraho ibiciro zishakiye, imodoka zikorera muri Agences zitwara abagenzi ibiciro ntibyahindutse ni 3,350 ariko zirabona umugabo zigasiba undi.

Hari umukozi  ukorera Agence itwara abagenzi yabwiye UMUSEKE ko bafite abagenzi benshi ku buryo imodoka ziri kubabana nkeya.

- Advertisement -

Muri Gare ya Gisenyi byakugora kubona imodoka zitwara abagenzi zigenga zizwi nka Taxi Voiture kuko bene zo berekeje muri Kigali na Musanze.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW