Mukawenda Valentine wo mu Mudugudu wa Kinama, Akagari Ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango we n’abana be 3 bamaze igihe gito bibera muri Sheeting, kuko Ubuyobozi bwari bwamusezeranyije kumwubakira hakaba hashize imyaka 5 bitarakorwa.
Uyu mugore avuga ko yakuze ari imfubyi kuko yapfushije ababyeyi kera akiri muto, kandi akavuga ko nta mutungo ufatika yigeze aragwa, usibye ubutaka buto yari yashinzemo ihema.
Mukawenda ahamya ko mu mwaka wa 2016, aribwo Ubuyobozi bwemeye kumwubakira kubera ko yari yaberetse ikibanza cye, ariko aza gutegereza araheba.
Yagize ati: ”Nabanje gucumbikirwa n’abaturanyi biranga, mfata umwanzuro wo gushinga ihema mu kibanza cyanjye kuko nta yandi mahitamo mfite.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango Mukangenzi Alphonsine, yabwiye Umuseke ko bacumbikiye uyu mugore n’abana be mu nzu y’umuturage iri muri uwo Mudugudu.
Mukangenzi yavuze ko Leta itakubakira Abanyarwanda bose ngo ibishobore, akavuga ko uyu mugore afite amaboko n’ingufu zo kwiyubakira.
Yabwiye Umuseke ko icyo bakoze ari kumuha icumbi ry’igihe gito, akazafatanya n’Ubuyobozi bw’Umurenge gushaka aho aba.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
Umwana mukuru w’uriya mugore afite imyaka 10 ntabwo yiga, Mukawenda avuga ko yaretse Ishuri kubera ubushobozi bukeya, kuko no kubona icyo kurya ari ikibazo.
Ubwo Itangazamakuru ryabasuraga, ryasanze nta myenda bafite, iyo bari bambaye irashaje.
Usibye ikibazo cyo kutagira aho baba, nta n’ibyo kurya uyu muryango ufite, Mukawenda umubyeyi w’aba bana avuga ko yanashyizwe mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe, icyiciro avuga ko kitamukwiriye agereranyije n’amikoro make afite.
Mukawenda ntiyigeze ashaka umugabo abyarira iwabo, muri ubu bukene ari nabwo abamushuka baheraho.
Cyakora urebye ubuzima bugoye uyu mugore afite, wasanga akeneye inyigisho zirebana na gahunda yo kuboneza urubyaro, kuko mu bana 3 amaze kubyara, babiri ni impanga.
Umuseke wamenye amakuru ko Ubuyobozi bwahise busenya iyo Sheeting tukimara kuhava bumujyana kumucumbikira.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.